Iburengerazuba: Imiryango 91 yabanaga yasezeranye imbere y’amategeko naho 325 yari ibanye mu makimbirane yiyemeza kuyavamo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon. Uwimana Consolée yasabye buri wese gusigasira imibanire myiza y’umuryango kuko ariho gicumbi cy’indangagaciro zose.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, mu murenge wa Ruharambuga hasozwaga icyumweru cy’umuryango.
Umuryango wa Mageza Andre na Nyirandayambaje Enatha bari bamaze imyaka 35 babana batarasezeranye, ni umwe mu miryango 91 yafashe icyemezo cyo kubana byemewe n’amategeko.
Bavuze ko imibanire y’abatarasezeranye mu mategeko iba atari myiza bityo ko nyuma yo gusezerana batangiye ubuzima bushya.
Nyirandayambaje Enatha, ati “Kubana mutarasezeranye birimo ingaruka mbi nyinshi, mubana mutizeranye, ibyo twanyuzemo turabitaye dutangiye ubuzima bushya tuzajya tujya inama ku kintu cyose.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon. Uwimana Consolée wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke mu birori byo gusoza icyumweru cy’umuryango, yashimiye imiryango yasezeranye imbere y’amatege, abibutsa ko ko umuryango ari wo utangira ubuzima, ukaba igicumbi cy’umuco, uburere, ubupfura, gukunda umurimo, ubwitange, ubutwari n’izindi ngangagaciro.
Yababwiye ko ari na ho umuntu atorezwa kirazira, akahakurira, akavamo Umunyarwanda ubereye u Rwanda.
Ati “Iyo umugabo n’umugore baba badasezeranye nta cyizere baba bafitanye hagati yabo, niho ujya kumva ukumva imiryango irasenyutse, ni amahirwe ko ubu mwemewe imbere y’amategeko.”
Minisitiri Uwimana Consolée yasabye buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, kwegera imiryango ibanye mu makimbirane akayifasha kuyavamo kuko ingaruka zayo zigera kuri buri wese, abasaba kurushaho kurerera u Rwanda, kuba intangarugero ku bana kuko ari byo bigiraho kurusha ibyo babwirwa.
Mu bindi byakozwe kuri uyu munsi hasuwe ahatangirwa serivisi zitandukanye zirimo gupima indwara zitandura, irangamimerere, hanapimwe imikurire y’umwana, guha abana amata no kubagaburira indyo yuzuye.




MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE.