Umuraperi Big Boss uzwi mu biganiro bisetsa YAPFUYE

Habanabashaka Thomas wari uzwi ku mazina ya Big Boss yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko, yazize kubura umwuka byakuruwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso yari amaranye igihe.

Big Boss yari azwi cyane mu biganiro bitambuka kuri Youtube

Mu minsi ishize UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’uburwayi bwa Big Boss, icyo gihe yari arembeye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi aho yasabaga ubufasha bw’amasengesho ndetse n’ubw’amafaranga kugira ngo abashe kubona ubuvuzi bwisumbuyeho.

Mu Cyumweru gishize ubwo yari avuye mu bitaro, yagaragaye mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya YouTube avuga ko yari apfuye kuko yari yabuze umwuka kugeza ubwo bamubwira ko niyitsamura ahita apfa.

Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Big Boss, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021. Yasize umugore n’abana batatu batuye mu Karere ka Rubavu.

Big Boss yari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, azwi kandi mu biganiro bitambuka kuri Youtube asetsa, hari na Filime yagiye agaragaramo mu Rwanda.

Yari afite umushinga wa filime yari yaratangije, iyo filime ye yitwa ‘Big Boss Series’ yatambuka kuri shene ye ya youtube.

Murumuna we Biziyaremye Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko Big Boss wapimaga Kg 250 yaguye mu Byangabo azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ati “Yego yitabye Imana, yaguye mu Byangabo aho yaraye ku nshuti ye avuye i Kigali, yaje kubura umwuka bitewe n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.”

Akomeza avuga ko ubu ari mu Byangabo kugira ngo barebe uko bategura kumushyingura.

Big Boss yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro mu mwaka wa 2016, icyo gihe yinjiye ari umuraperi wari ufite imirapire idasanzwe kuko benshi bafataga indirimbo ze nka Comedy.

Ubwo muri 2018 yakoraga indirimbo yise ‘Perereza’, izina rya Big Boss ryahise ryaguka rirenga Akarere ka Rubavu, abengukwa na televizyo zo kuri Youtube aho yatangaga ibiganiro bisetsa byakunzwe na benshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Mu byukuri,iyo dupfuye ntabwo tuba twitabye Imana.Wibuke ko Adamu amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa “agasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37,umurongo wa 35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Abakorinto ba mbere 15:6,havuga ko abapfuye “basinziriye mu gitaka”.Ntabwo havuga ko “bitabye Imana”.Umubwiriza 9:5,havuga ko uwapfuye aba atumva.None se yakwitaba Imana gute kandi atumva?Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abapfa biberaga mu gushaka ibyisi gusa,biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko ijambo ry’Imana rivuga.

  • @Nzaramba@igihone.

    Wowe urajya hejuru y’uwapfuye ukavuga ubusa nk’aho wakwihanganishije impfubyi n’umupfakazi asize.

    Ese ubwo kugira umutima w’abantu ?
    Niba see atitabye Imana yitabye wowe wa njiji we?
    Wowe noneho uzitabe sobuja shitani!

    • @ Muhirwa,kuki utuka umuntu utubwira ijambo ry’Imana?Ubwo koko umutukiye iki?Jya umenya ko abantu bose badakunda ijambo ry’Imana batazaba mu bwami bwayo.Gutukana ni icyaha my friend.Akureze mu rukiko bagufunga.Birababaje kubona abantu nyamwinshi,kandi biyita abakristu,batita ku byo bible ivuga,ndetse bakayipinga.Igitangaje,nuko “bose iyo bapfuye babajyana mu nsengero” bakababwira ko bitabye Imana kandi bakabyemera.Nyamara atariko bible ivuga.Birababaje.

      • Ariko se Muhirwa we,yaba wowe cyangwa Nzaramba utubwira icyo ijambo ry’imana rivuga ku rupfu,ninde muzima???? Ahubwo ni wowe Shitani ibereye shobuja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *