Umuramyi Fiston Iradukunda yagaragaje ibanga abizera bagendana – VIDEO

umuramyi Consolateur Iradukunda, uzwi nka Fiston Iradukunda

Mu ndirimbo ‘Bafite byose’, umuramyi Consolateur Iradukunda, uzwi nka Fiston Iradukunda, yahishuriye Isi ko abizera bafite isezerano baragijwe n’Imana, haba mu bihe byiza cyangwa ibikomeye.

Ni ibikubiye muri iyi ndirimbo, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abizera, ibibutsa ko kumenya Imana bihagije kandi ari byo by’ingenzi.

Yagaragaje ko iyi ndirimbo yashibutse ku Ijambo ry’Imana, by’umwihariko ku nyandiko z’intumwa Pawulo, aho avuga ko kumenya Imana biruta ibindi byose umuntu yakwibwira ko afite.

Ati: “Nashingiye cyane ku magambo Pawulo yagiye yandika, cyane cyane mu Abaroma 3:2.”

Iradukunda ngo yakomeje guhuza iyo nyigisho n’ubuzima bw’abizera, akomeza gusoma Bibiliya, maze agasanga n’ahandi amagambo asa n’ayo, by’umwihariko mu 2 Abakorinto 6:10.

Ati: “Naho mpasanga amagambo bijya gusa kuko rivuga ko benshi babona ntacyo dufite ariko dufite byose.”

Yashimangiye ko iyi ndirimbo gamije gukomeza imitima y’abizera, ikabibutsa ko agaciro kabo kadashingiye ku byo batunze cyangwa ku mibereho babonanwa n’abantu, ahubwo gashingiye ku mubano wabo n’Imana.

Uyu muramyi yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka wihariye mu rugendo rwe rwa muzika, aho ateganya gusohora indirimbo nyinshi.

Yagize ati: “Ni byinshi nateganyirije abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka mwiza w’amateka.”

Fiston Iradukunda ni umuramyi wize ubuhinzi n’ubworozi (Agriculture), akaba avuga ko kwinjira mu muziki wo kuramya Imana atari impanuka, ahubwo ari umuhamagaro yumvise kuva akiri muto.

Kugeza ubu, amaze gusohora indirimbo enye: Wambereye Inshuti, Ibanga, Ambwira Ko, n’iyi nshya yise Bafite Byose.

Uyu muramyi, ufatira icyitegererezo kuri Israel Mbonyi, avuga ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure kandi ko mu myaka itanu azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya Imana.

Reba hano indirimbo ‘Bafite Byose’ ya Fiston Iradukunda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *