Buri buke ngo habe Umunsi w’abakundanye uzwi nka St. Valentin, mu Karere ka Gatsibo habaye inkuru idasanzwe, umukobwa ukomoka mu karere ka Nyagatare yagiye gusura inshuti ye yo muri Gatsibo, asanga ari kumwe n’undi mukobwa kubyakira biramunanira, nyuma ariyahura.
BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko umurambo w’uriya mukobwa wiyahuye abo mu muryango we bari bagiye kumushyingura, havuka impaka umurambo bawukura ku irimbi, bakajya kuwurambika iwabo w’umuhungu watumye yiyahura.
Byabereye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Remera mu kagari ka Bushobora mu mudugudu w’Agatarama.
Byatangiye ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Uwase Sandrine uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko yavaga i Nyagatare akajye gusura umusore “umugabo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo” ngo bishimane ku munsi w’abakundanye, ariko ahageze asanga uyu mugabo ari kumwe n’undi mukobwa, ibyo yahise abonamo ko amuca inyuma.
Abahaye BTN amakuru bavuze ko uyu mugore yahise ananirwa kwiyakira bituma ajya gushaka ibinini byo kwiyahura abivanga n’umutobe witwa energy arangije ajya iwabo w’uriya musore, abatekerereza ibimubayeho mu gihe yari yiteguye kwinjirana n’umuhungu wabo mu munsi w’abakundanye.
Bakomeza bavuga ko bamenye ko yiyahuje ibinini bamujyanye kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make bamugezayo yamaze gupfa.
Kumushyingura byateje impaka
Amaze gupfa abo mu muryango we bateguye imihango yo kumushyingura, ndetse iranatangira ariko bageze ku irimbi bihinduka induru nyuma y’uko hazamuwe ikibazo cy’uburyo bari kumwishyinguza, abo iwabo w’umuhungu (Kwa sebukwe) batagize icyo babafasha.
Izo nduru zo ku irimbi zabaga ubwo abandi bizihizaga umunsi w’abakundanye zashojwe abari bagiye gushyingura banzuye gukura umurambo ku irimbi barawujyana bawurambika ku muryango w’iwabo w’uwari umukunzi we, baritahira.
Inzego z’ubuyobozi n’itangazamakuru bamenye iby’aya makuru y’umurambo waraye hanze mu isanduka ku wa 15 Gashyantare, 2026 bahise bajyayo maze ubuyobozi bw’umurenge butanga amafaranga yo kwishyura irimbi ari na yo yari yabaye intandaro yo guhagarika imihango yo gushyingura, umurambo ugakaurwa mu mva.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwaboneyeho gutanga ubutumwa ku bawutuye ko abashakanye bakwiye gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.
Ku baturage ibyabaye ni amahano
Umwe mu baturage yagize ati “Ni agahomeramunwa, ntibikwiriye, ntabwo yari akwiyriye gusanga ari kumwe n’undi mukobwa noneho ngo yiyahurire iwabo w’umuhungu.”
Uyu muturage yemeza ko umurambo waraye ku muryango kubera gutinya kuwinjiza mu nzu.
Ati “Ubwo wamenya ari mihamuro ki? Niba tuzi ko abantu bajya guhamba, umurambo ukaba wageze ku irimbi ubundi bakawuzana wakwemera ko ujya mu nzu?”
Nyirabukwe w’uriya mukobwa avuga ko nubwo atahakana ko uriya mukobwa yaba yarabanye n’umuhungu we kuko yaje amubwira ko agiye kumwiyahurira, avuga ko ubundi atari amuzi nk’umukazana we kuko atamubonye mbere, kandi ko atanamutekesheje.
Avuga ko umurambo yanze kuwushyira mu nzu kubera ko abaturanyi bamubwiye ko bidakwiye kuwushyira mu nzu, akavuga ko umuryango w’umuhungu wawumuzaniye uvuga ngo abe ari we umushyingura.
Umusore wateye umukobwa kwiyahura ntabwo yigeze agera iwabo ngo ashyingure uwari umukunzi we.
Se w’umukobwa yumvikana aterana amagambo n’uwo “uwakabaye nyirabukwe w’umukobwa we ariko umwihakana”, akavuga ko impaka zavutse ku irimbi ari uko abaturage bari batabaye babuze abo mu muryango w’umuhungu ku irimbi, batangira kwaba niba umurambo utajyanwa gupimwa hakamenyekana ikimwishe.
Ati “Ikintu cyatubabaje bwa mbere ni ukuba uyu mukecuru (nyina w’umuhungu) niba umuhungu we atari ahari, ntiyagombye kuba ahari akagira icyo atubwira? Umuturanyi ntabwo yagombaga kuza akatubwira ati ibi bintu nabyumviseho, habe n’uyu n’umwe wabara inkuru.”
Yavuze ko bagejeje umurambo w’umwana we bawugejeje aho yari yapfiriye bahise basubira iwabo bamusiga aho. Uyu mugabo we yemeza ko umukobwa we yabanaga n’uriya musore.
Ati “Twanze gushyingura kugira ngo tumenye niba umuntu yiyahuye cyangwa yishwe mu bundi buryo.”
Urujeni Consolee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera wabereyemo biraya, asaba Abanyarwanda gukomera ku muco, by’umwihariko urubyiruko rwitegura gushaka no kubaka ingo kugeza abakazana iwabo kandi bagashaka n’abakuru babasabira, kubera ko byagaragaye ko umuryango wa Barigira (se w’umukobwa), n’uwa Ntaneza (nyina w’umuhungu) batari baziranye, agasaba urubyiruko gushaka abagore mu nzira zemewe n’amategeko n’izemewe n’umuco.
Na we yemeza ko gufata umurambo ukavanwa ku irimbi ukajyanwa mu rugo rw’umuturage ari amahano.
Ati “Ni amahano ubundi nta murambo uvanwa ku irimbi ngo ujyanwe mu rugo, rero ibyabaye ntabwo aba babyeyi beretse inyigisho nziza urubyiruko.”

IVOMO: BTN TV
UMUSEKE.RW
