Umupira ni uw’abato – FERWAFA

Ubwo hatangizwaga imikino ya Shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 na 20 mu bakobwa n’abahungu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuze ko umupira ugezweho ari uw’abato.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro Shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 [Rwanda Rising Stars] n’abatarengeje imyaka 20 [Elite Rwanda Premier League].

N’ubwo iyi Shampiyona y’abato mu byiciro byombi yari yaratangiye, nta bwo FERWAFA yari yarigeze iyitangiza ku mugaragaro.

Umuhango wo kuyitangiza wabereye kuri Stade Ikirenga iri i Shyorongi, warimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice Visi Perezida we wa Kabiri, Mugisha Richard n’Umunyamabanga we, Bonnie Mugabe, ndetse na Nikita Gicanda usanzwe ari Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri Shyirahamwe.

Hari kandi abandi barimo Casa Mbongo André usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], Umuyobozi Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Gérard Buscher, umukozi wa FIFA ushizwe gukurikira impano z’abato mu Rwanda, Frédéric Crébiller n’abandi.

Abandi bagaragaye muri uyu muhango, barimo abanyabigwi barimo Haruna Niyonzima na Nibagwire Sifa Gloria bombi baba amazina akomeye mu makipe y’Igihugu, Amavubi na She-Amavubi.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasabye abakinnyi gukoresha neza aya mahirwe bagakora cyane kugira ngo bateze imbere impano zabo.

Yashimangiye kandi ko FERWAFA izakomeza guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bato, anashimira Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ku bufasha bwayo mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uretse uyu muyobozi kandi, Visi Perezida we wa mbere, Mugisha Richard unashinzwe Tekiniki, yavuze ko kuba FERWAFA ikomeje gushyigikira amarushanwa y’abato, ari igisobanuro cy’uko bazi agaciro ko kongera amarushanwa mu bato kuko umupira ari uw’abato.

Nikita Gicanda uyoboye Komisiyo ishinzwe iterambere ry’Umupira w’abagore muri FERWAFA, yavuze ko we n’abo bafatanyije, bateganya ko iri rushanwa rizaba umusingi wo kuzamura impano z’abato zizahesha Igihugu ishema.

Gicanda yakomeje avuga ko u Rwanda rugomba gukora abakinnyi bato beza ku rwego mpuzamahanga kandi amakipe yose agashyira uyu mukoro mu bikorwa.

Imikino yabaye ubwo hakorwaga uyu muhango, yarangiye APR WFC U20 itsinze Rayon Sports WFC U20 ibitego 4-3 mu gihe muri U17.

ES Mutunda yatsinze Runda Vision WFC ibitego 3-0. Mu cyiciro cy’abahungu, La Jeunesse FC U20 yatsinze APR WFC U20 ibitego 5-2.

Ubwo abayobozi batangizaga iri rushanwa
Abayobozi bari baje gushyigikira aba bana
Shema Fabrice uyobora FERWAFA, ubwo yahaga impanuro aba bana
Habanje umukino w’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa
ES Mutunda y’abatarengeje imyaka 17 na Runda Vision y’abatarengeje iyo myaka, ni bo babanje gukina
Wari umukino waryoheye abawurebye
APR WFC U20 yari yakiriye Rayon Sports WFC U20 ibitego 4-3

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *