Umunyeshuri umwe muri 72 bari barwariye rimwe mu Ndangaburezi yapfuye

Iradukunda Aimée Christianne wigaga mu mwaka wa kabiri muri GS Indangaburezi yitabye Imana.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko  Iradukunda Aimée Christianne yari muri abo  banyeshuri bo muri GS Indangaburezi bari barwariye rimwe.

Ayo makuru twahawe akavuga ko Ubuyobozi bw’ikigo bumaze kubona ko  Iradukunda yarembye cyane, bwamwohereje mu rugo iwabo, ariko ahageze ahita yitabimana nkuko bamwe mu baduhaye iyo nkuru y’akababaro babyemeza.

Gusa ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye Umuvugizi wa GS Indangaburezi Muhirwa Prosper ndetse n’Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine ntibasubiza.

Cyakora Muhirwa Prosper uvugira Indangaburezi yaje kwitaba ariko avuga ko  agiye kubaza  abarezi bigishaga, umunsi ku munsi uyu Nyakwigendera ,amakuru arambuye y’urupfu rwe ndetse n’Imyirondoro akaza kubiduha.

Ati”Ndaje mbiguhe mu kanya gato reka mbaze ku Ishuri’

Twongeye kumuhamagara inshuro 3  ntiyitaba.

Umubyeyi wa Iradukunda n’agahinda kenshi yabwiye UMUSEKE ko nta byinshi afite byo kuvuga ku rupfu rw’umwana we, ko abanza agakora imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro, ibindi akazabivuga nyuma yo gushyingura.

UMUSEKE wifuzaga ko bakuraho urujijo rwa bamwe bavuga ko uyu munyeshuri witabye Imana atigeze ajyanwa kwa muganga kuvurwa, ko bamwohereje iwabo yazahaye cyane.

Icyo gihe dukora inkuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwavuze ko ari ibicurane bisanzwe byafashe abo banyeshuri, kandi ko bivurwa bigakira.

Iradukunda Aimée Christianne yakomokaga mu Mudugudu wa Urwego, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

https://umuseke.rw/2024/01/ruhango-abanyeshuri-basaga-70-bo-mu-ndangaburezi-barwariye-rimwe/

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
1 Comment
  • Oya se, none se umwana iyo arwaye ko avuzwa, yoherezwa mu rugo? Ahubwo natumaho ababyeyi, bakaza kumureba kwa MUGANGA, basanga hari ahandi bamujyana hamufashe kurushaho, hamwe n’abaganga, bakareba icyo bakora. Ibicurane bituma wohereza umwana mu rugo? Ubwo se abandi bafatiwe rimwe, bose babohereje mu rugo? AMASHURI muri iki gihe ibyabo sibyiza. Baba bari mu mibare y’amafaranga gusa. Ubundi narinzi ko IKIGO gifatira abana Mutuelle de SAnté. Niba atariko bimeze, bibe itegeko, kuko impfu z’abana ku mashuri zariyongereye muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *