Umunyarwanda yagiye mu igeragezwa muri Manchester United

Biciye mu Irerero rya Inspire Star Academy Rwanda rifasha abato gukuza impano zabo muri ruhago, umwana w’imyaka w’Umunyarwanda w’imyaka 17 yerekeje ku Mugabane w’i Burayi aho biteganyijwe ko agomba kuzakora igeragezwa mu kipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Manchester United.

Mu ijoro rya tariki ya 6 Werurwe 2026, ni bwo abana bagera kuri 14, bahagurutse mu Rwanda berekeza mu gihugu cy’u Budage aho bagiye gushakirwa amakipe y’abato.

Aba barimo umunani b’Abanyarwanda, babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo umunya-Èthiopie, umunya-Sudani, umunya-Eritrea n’Umurundi umwe.

Aba bana uko ari 14, berekeje mu gihugu cy’u Budage aho bazava bakomereza mu Bufaransa. Aha hose bazaca mu igeragezwa mu makipe y’abato atandukanye kugira ngo abazashimwa bazahite bagumayo bafashwe gukuza impano zabo.

Umwe muri bo witwa Khalfan ufite imyaka 17, amazara umwaka umwe mu Budage maze niyuzuza imyaka 18 ahite ajyamu Bwongereza aho byitezwe ko azahita ajya mu kipe y’abato batarengeje imyaka 19 ya Manchester United.

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi, yaciye mu Irerero rya Dream Team Academy, Umuri Foundation n’ahandi.

Uyu musore akomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda [Papa we] n’undi ukomoka muri Tanzania [Mama we].

Inspire Star Academy Rwanda izafasha Khalfan, ifite abana 197 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Bitoza buri munsi nyuma y’amasomo.

Ni abana basanzwe biga mu bigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda. Bose nta n’umwe urengeje imyaka 17.

Khalfan azajya kuzamurira urwego mu bato batarengeje imyaka 19 ba Manchester United
Umuyobozi wa ‘Inspire Stars Academy’, Nzeye Rodrigue
Abana baturutse mu Rwanda berekeza i Burayi mu igeragezwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *