Umwunganizi mu mategeko wa Felcien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yasabye ko ibyaha aregwa bikurwaho bitewe n’uko afite uburwayi bwamuzahaje.
Hashize umwaka Kabuga Felcien w’imyaka 84 afatiwe mu Bufaransa, akaba afungiwe i La Haye mu Buholandi ategereje gucibwa urubanza n’urwego rwa ONU rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.
Mu rwandiko rwashyikirijwe urukiko rwabonye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Uwunganira Kabuga yavuze ko gukurikirana urubanza rwa Kabuga byafatwa nko guhonyanga uburenganzira bwe.
Kabuga afatwa nk’umwe mu banyemari bari bakomeye mu Rwanda, ashinjwa kuba yarafashije Interahamwe no guhamagarira abantu kwica Abatutsi binyuze kuri Radiyo ya RTLM yari afitemo imigabane myinshi.
Ntiharamenyekana igihe uru rubanza ruzabera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
BBC
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
N’ubundi sinzi impamvu abantu bagira nabi kandi ejo twese tuzapfa,ibibi twakoze bikazatubuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.Njyewe ndamutse hari uwo nagiriye nabi,nasaba Imana imbabazi,nkihana,ngahinduka umuntu mwiza.Ijambo ry’Imana rivuga ko “niyo ibyaha byawe byaba umutuku,Imana irakubabarira iyo wihannye by’ukuri”.Birababaje kubona abantu bakuba na zero amategeko Imana yaduhaye :Ntuzice,Ntuzabeshye,Ntuzasambane.Ntuzibe,etc… Nicyo gituma isi ari mbi.Reba intambara zuzuye ku isi,genocides zitabarika,ubusambanyi basigaye bita ngo ni “kuba mu rukundo”.
@ Mazimpaka,impamvu uvuga gutyo nuko wowe utinya Imana.Ni bake batinya Imana nkawe.Wagirango kuli benshi batuye isi,nta cyaha kibaho.Barica,bariba,barya ruswa,barasambana,bararwana mu ntambara,barabeshyana,etc…Imana ntacyo ibabwiye.Niyo mpamvu isi imeze nabi
Barekure uyu mugabo wenda bamushyirireho akuma ku kaguru ubundi ajye kwipfira.
“…Uwunganira Kabuga yavuze ko gukurikirana urubanza rwa Kabuga byafatwa nko guhonyanga uburenganzira bwe”????!!! Ariko ibaze kweli ako gasuzuguro. Ubu se abacagaguwe n’imipanga ye nta burenganzira bagiraga?
mubyo Kabuga aregwa impipanga ntikirimo mujye mutanga comment ariko mugerageze no gukurikira( to be updated) basanze inganda zatumizaga imihoro ari nyinshi, basanga knd imihoro ari igikotesho cyifashishwa mubuhinzi nubworozi mubihugu nkibi byacu bikennye batema ubwatsi bw’inka,bashangurura insina,bagatema ibiti byo kubaka nibindi..basanga knd uwaguze umuhoro kwa Kabuga wese yarishyuye ntawo yigeze atangira ubuntu..simuhanaguyeho icyaha azaburana ariko iki cyo umenye ko mubyo aregwa ubushinjacyaha bwagikiyemo kuko bwakiburiye ibimenyetso byo kwereka umucamanza kuko nubu mu Rwanda imihoro iracyatumizwa knd siyo gukora jenocide cg ubundi bwicanyi