Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, ni umunsi w’amateka k’umunyamakuru Tuyishimire Raymond ukorera UMUSEKE, yambitse impeta umukunzi we Mukeshimana Divine bitegura kurushinga.

Ni igikorwa cyabaye ubwo Tuyishimire Raymond yari avuye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.
Tuyimire Raymond yabwiye UMUSEKE ko ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe, ayisobanura nk’itariki yuzuyemo gutungurana byamuhaye umunezero ukomeye.
Ati “Ni umunsi wama surprises menshi, byari byiza cyane, gutungurana byatangiriye mu isabukuru y’umukunzi wanjye bikomereza aho namwambikiye impeta, byari byuzuye ibyishimo.”
Uyu munyamakuru wakoreye Radio Umucyo, IGIHE.COM n’UMUSEKE akorera kugeza magingo aya, avuga ko umukunzi we amukundira ibintu byinshi ariko byose bizingiye kuba bombi bakundana.
Ati “Buri wese akunda umuntu afite icyo yamukundiye, icyambere ni uko ankunda,aranyumva, aranyubaha, ancira bugufi kandi tukuzuzanya muri byose.”
Mukeshimana Divine na we yavuze ko “kwambikwa impeta na Tuyishimire Raymond yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.”
Abarimo abanyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye, inshuti n’abo mu miryango yaba bombi bari mu baje kubashyigikira muri iki gikorwa.




REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.