Umunyamakuru wa B&B yambitse impeta umukunzi we – AMAFOTO

Umunyamakuru wa B&B Kigali FM mu gice cy’imikino, Abel Deus Kwizera, yambitse impeta umukunzi we, Sandra Butera amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubera muri Kigali De Ligt Hotel, witabirwa n’inshuti z’aba bombi.

Nyuma y’imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo n’indi itanu bamaranye baziranye, Abel Deus Kwizera yafashe icyemezo cyo kwambika impeta ‘fiançailles’ umukunzi we, Sandra Butera, amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba bombi bitegura kuzakora ubukwe muri Kamena 2026.

Deus ukora mu kiganiro cy’imikino cya B&B Kigali kizwi nka ‘Sports Ba’, yakoreye ibitangazamakuru birimo RadioTV10 na Flash FM.

Sandra yemereye Abel Deus kuzamubera umugore
Byari ibihe byishimiwe n’aba bombi
Sandra ati “Yes”
Deus na Sandra bamwenyuraga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *