Umunyamakuru Umuhoza Honore  arafunze

Umunyamakuru wa Radio/TV Flash mu Ntara y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi nk’uko amakuru UMUSEKE wamenye abitangaza.

Amakuru avuga ko muri iki cyumweru yatawe muri yombi, afatiwe mu Karere ka Musanze ariko aza kuzanwa mu Mujyi wa Kigali.

Avuga kandi  ko yaba afungiye ibiganiro yajyaga acisha ku rubuga rwe rwa Youtube, yigisha imiryango yitaga ko  bijyanye n’imyororokere.

Ni ibiganiro Urwego rw’Ubugenzacyaha ruherutse kwamagana ruvuga ko ari ugukwirakwiza ibikorwa biteye isoni.

Icyakora hari andi makuru avuga ko yaba akurikiranyweho ibindi byaha nubwo nta rwego ruremeza icyo afungiye.

UMUSEKE washatse kuvugisha RIB ku ifungwa rya Umuhoza Honore ntitwahabwa igisubizo n’Umuvugizi w’uru rwego, Dr Thierry B Murangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko nta makuru y’ifungwa ry’uyu munyamakuru bafite , nibayamenya bayatangaza.

Umuhoza Honore azwi mu nkuru zijyanye n’ubuvugizi no kuvuga ibitagenda mu ntara y’Amajyaruguru, ibintu bidashimisha abayobozi bo muri iriya Ntara.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

 

Share This Article
3 Comments
  • Kuvuga ibitagenda nta bwo bikoze icyaha kd ntibifungirwa.
    Abavuga ibitagenda ni benshi kd nta we ndumva barabifungira.
    Umuntu ni mugari kd Ibyaha twisangamo ni byinshi. RIB ibe hafi igaragaze icyo uyu muntu akurikiranyweho kuko kuba umunyamakuru si urukingo rw’ ibindi byaha kd iyo wabikoze urabihanirwa.
    So nta gikuba mbona mukuba Afinzwe nta muntu uri hejuru y’ Amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *