Umunyabigwi Ngombwa Timothée yatabarutse

Ngombwa yatabarutse

Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Ngombwa Timothée, wamamaye mu ndirimbo zifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 80.

Urupfu rwa Ngombwa Timothée rwemejwe n’umuvandimwe we, Taratibu Theodore, wavuze ko yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026.

Ngombwa Timothée yahimbye indirimbo zirenga 100, zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu nka “Ziravumera”, “Ziganjamarembo” n’izindi.

Ngombwa, ufatwa nk’ikirango cy’umuziki gakondo mu Rwanda, yanagize uruhare mu gufasha abahanzi barimo Teta Diana, Cyusa cy’Ingenzi, Masamba n’abandi.

Producer Jimmy, wakunze gutunganya indirimbo ze, yavuze ko yitabye Imana asize album yari aherutse kuvugurura; akaba yari yarayisoje mu Ukuboza 2025, ndetse yari afite gahunda yo kuyimurika ku mugaragaro mu minsi ya vuba.

Ati: “Yari amaze gukora album iriho indirimbo umunani, nka ‘Turatashye’, ‘Impundu’, ‘Impyisi’, ‘Inkotanyi ziganje amarembo’, ‘Inyange’, ‘Maze iminsi’, ‘Uwera da’ na ‘Ziravumera.’

Yabwiye Inyarwanda ko iyo album yayikoze atewe inkunga na Claude Ngoboka, wigeze kuba umunyamakuru wa Royal TV, ubu abarizwa mu mahanga.

Yagize ati: “Mu majwi yafashijwemo na Audia Intore muri studio. Ubu hari hasigaye gahunda yo kwandikisha ibihangano bye mu buryo bw’amategeko.”

 Ngombwa Timothée yavukiye mu Ndorwa, aho se yakoreraga ku ngoma ya Rudahigwa, mu yahoze ari Teritwari ya Byumba.

Mu 1960, umuryango we wimukiye i Kicukiro mbere yo guhungira muri Uganda, aho bamaze imyaka ine; nyuma bajya muri Tanzania no mu Burundi, mbere yo kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye ubuhanzi akiri umunyeshuri mu mashuri abanza i Byumba, aho anavuga ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru y’aho yitwaga By-Ville mu 1958.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abahanzi bakomeje kwandika ubutumwa bwifuriza Ngombwa iruhuko ridashira.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *