Einhorn Itamar ukomoka muri Israel, akaba akinira NSN Development Team yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda ya 2026, yakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 49, kuva i Rubavu ujya i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.
Ni ibihe yanganyije n’abasiganwa 49 bagereye ku murongo igihe kimwe.
Iri siganwa rifite abaterankunga barimo Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles).
Agace ka Gatandatu katangiriye mu Mujyi wa Rubavu aho isiganwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera.
Ubwo isiganwa ryari rigitangira abakinnyi babanje kugenda ibilometero 6,1 hatabarwa ibihe mu rwego rwo kwishushya.
Abakinnyi bose bakomeje kugendera hamwe mu gikundi mbere y’uko ku kilometero cya 15, batatu barimo Ribeiro wa Soudal, Zomermaand ukinira Picnic na Araya wo muri Eritrea bagicomokamo, basiga ababakurikiye ho amasegonda 15.
Ku kilometero cya 17, Van Gils wa Lotto yafashe ba bakinnyi bari imbere, bagendana ari bane, ndetse ikinyuranyo kigera ku masegonda 20.
Ku kilometero 29 Da Silva wa Localiza na Mattheis wa Bike Aid bafashe ba bakinnyi bane bari imbere, bagendana ari batandatu. Ikinyuranyo hagati yabo n’igikundi cyageze ku masegonda 30.
Ku kilometero cya 32, Uwiduhaye Mike yacomotse mu gikundi, agenda wenyine mu isiganwa kugeza ku kilometero cya 65 ubwo yafatwaga n’abandi bakinnyi ndetse bakaza no ku musical.
Iyi Tour du Rwanda 2026, Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles), ni umwe mu baterankunga b’iri siganwa ry’amagare riri mu ya mbere muri Afurika.

Bitewe n’aho Agace ka Gatandatu karangiriye higanjemo ahatambika, iri siganwa ryarangiriye muri sprint, aho abakinnyi 45 bageze ku murongo banyonga cyane, kugeza ubwo Itamar Einhorn yegukana Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2026 nyuma yo gutwara n’aka Rukomo – Rwamagana
Kretschy Moritz ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 16 aho asigwa iminota ine n’amasegonda 59 n’uwa mbere.
Tour du Rwanda 2026 izakomeza ku wa Gatandatu hakinwa Agace kayo ka Karindwi aho abasiganwa bazakoresha imihanda ya Musanze-Kigali, ku ntera y’ibilometero 147,2.
Spiro Rwanda muri iri siganwa ibereye umuterankunga ikomeje gutanga moto z’amashanyarazi zifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, no kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).
Iganiriza kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, ikanakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.

UMUSEKE.RW
