Umukozi wa Pariki yishwe n’inkangu – AMAFOTO

Inkangu yatwaye ubuzima bw'umukozi wa Pariki ya Virunga

DRC – Pariki y’igihugu ya Virunga mu Burasirazuba bwa Congo, yabuze umwe mu bakozi bayo nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe Kurengera ibinyabuzima, Institut Congolais pour la Conservation de la Nature (ICCN),

Ubutumwa bwanyuze kuri X, bugira buti “Pariki y’Igihugu ya Virunga iri mu kiriyo.”

Ku nyubako z’iyo Pariki ahitwa Mutshora, hibasiwe n’ibiza byaturutse kumvura, imanura inkangu (ibyondo bivanze n’amazi) biturutse ku kuzura kw’inzira z’amazi z’umugezi witwa Taliha.

Uretse ibyangiritse byinshi, ibyo biza byatwaye ubuzima bw’umwe mu bakozi ba Pariki witwa Natembo Kizungu Noëlla.

Pariki ishimira uriya mukoze ko yakoraga ibishoboka byose mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse rimwe agashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ubutumwa bugira buti “Duhaye agaciro Noëlla, turakomeza kunga ubumwe kugira ngo turenge iki cyago.”

Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare, 2026 mu misozi miremire ya Rwenzori, ahagana saa kumi z’umugoroba ni yo yateye amazi y’uriya mugezi wa Taliha kuva mu nzira ateza inkangu.

Inkangu yangije ahantu hanini muri iriya Pariki

Amazi bigaragara ko yavuye mu misozi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *