Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abantu batandatu batangaza amakuru bakoresheje umuyoboro wa YouTube, bakakekwaho ibyaha bitatu bihanishwa imyaka itatu kugera kuri 15.

Kuri Twitter, RIB yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, 2021 yafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri YouTube, bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko abafashwe ari Nsengimana Theoneste w’imyaka 34 (ni Umuyobozi wa Umubavu Tv), Sibomana Sylvain w’imyaka 51, Rucubangana Alex w’imyaka 47, Hagengimana Hamad w’imyaka 40, Ndayishimiye Jean Claude w’imyaka 36 na Uwatuje Joyeuse w’imyaka 33.
Dr Murangira avuga aba bantu bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakasaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, bakaba ngo babihurizaho n’abandi benshi bihishe mu mahanga, “batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu: Gutangaza Amakuru y’Ibihuha, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’icyo Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Ibi byaha igifite igihano gito ni igifungo cy’imyaka 3, igihano gikomeye ni igifungo cy’imyaka 15. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro.
RIB ivuga ko iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB isaba Abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu..
Ikavuga ko “Uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
Aka karengane karasa neza n, akakorerwaga Abirabura muri Afrika y, Epfo igihe cyapolitiki ya Aparteid y, ivangura Amoko n, ivangura Ruhu.
Kurwana n, Ukuri amaherezo bigamburuza ukwirengagiza
Kimwe mubiranga Abavantara bubaka gereza nyinshi. Nimwubake gereza nyinshi.
Cyuma na Rashidi nibo batahiwe.
@intare, Ngo urucira mukaso rugatwara nyoko wasanga ahubwo ubatanzeyo.