Umukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza Al-Hilal SC na APR FC ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, wakuwe kuri Stade Amahoro ujyanwa kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa aho kuba Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ibi byatangajwe na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo.
Mu itangazo uru rwego rwashyize kuri X, rwavuze ko impamvu nyamukuru yo guhindura amasaha y’uyu mukino, ari ibibazo bya tekiniki mu gucanira amakipe akinira kuri Kigali Pelé Stadium.
Bagize bati “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’ikirarane uzahuza Al-Hilal SC na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026, utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira Saa Cyenda z’igicamunsi.”
“Uyu mukino washyizwe Saa Cyenda kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga, bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y’umugoroba.”
Ibi bibaye nyuma y’uko imikino imaze iminsi ibera kuri iyi Stade mu masaha y’ijoro, yagiye ikomwa mu nkokora n’izima ry’amatara rya hato na hato.
Ku ikubitiro habanje kuzima amatara ubwo APR FC yakinaga na Bugesera FC muri Shampiyona mu mukino warangiye ikipe y’Ingabo itsinze ibitego 2-1, byongera kwisubiramo ubwo AS Kigali yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW
