Umukinnyi mushya wa Kiyovu yabonye ibyangombwa bimwemerera kuyinikira

Mugisha Rama Joseph uheruka gusinyira Kiyovu Sports nyuma yo kuva muri Power Dynamos yo muri Zambia, yabonye ibyangombwa [licence] bimwemerera kuzakina shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025-26.

Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye amakuru yemezaga ko Kiyovu Sports yamaze kwibikaho Mugisha Rama Joseph yamaze kuyisinyira. Amakuru UMUSEKE wamenye, yemeza ko uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mugisha w’imyaka 25, yari aherutse kwerutse kwerekeza muri Power Dynamos yo muri Zambia ariko ntiyabasha gukomezanya na yo. Nyuma yo gusinya amasezerano muri iyi kipe yo ku Mumena, yamaze no kubona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona 2025-26.

Mbere yo kujya muri Power Dynamos, yari amaze imyaka itatu muri Gasogi United yajemo akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rama ukina hagati aganisha imipira kuri ba rutahizamu [8], yabereye mwiza Urubambyingwe rwatunze mu myaka yayimazemo.

Mugisha mbere yo kuva muri Gasogi United, yari umwe mu beza ba yo
Rama yari yagiye muri Power Dynamos yo muri Zambia
Mugisha yabaga ari mu babanzagamo muri Gasogi United

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *