Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akomeje kumuhiga ngo “amuhitane”.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba avuze ko ingabo zahawe amabwiriza yo kuzana Bobi Wine “ari muzima cyangwa apfuye”.
Bobi Wine yanditse ati “Umuhungu wa Museveni, w’umunyabyaha akomeje kumpiga, no gutangaza amagambo y’iterabwoba ko azangirira nabi. Ndacyashimira abantu bakomeje kundinda.”
Yavuze ko umugore we Barbie Kyagulanyi uherutse guterwa n’abantu bambaye gisirikare bamusanze iwe, bakamukubita, ngo arimo koroherwa aho arwariye.
Bobi Wine ashinja leta ya Uganda kuba yarafunze abantu ibihumbi.
Ati “Urugo rwange ruracyazengurutswe n’abasirikare. Benshi mu badushyigikiye bishwe nabi.”
Bobi Wine avuga ko ibikorwa byose ari ukubera ko bahisemo kurwanya igitugu cya Perezida Yoweri Museveni, akamushinja ko mu gihe cy’amatora yakuyeho Internet ngo abashe kwitangaza ubwe nk’uwatsinze amatora akoresheje imbunda.
Ati “Turacyafite umuhate wo gukiza igihugu cyacu aba banyabyaha. Turacyafite icyizere ko abanturage ba Uganda bazongera guseka. Mu mutima wange, ndizera tuzabigeraho umunsi umwe.”
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye gutangaza amagambo ateye ubwoba agambiriye Bobi Wine.
Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter “ko mu masaha 24 bari bahagaritse gushakisha Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, babitegetswe n’umugaba mukuru w’ikirenga Perezida Yoweri Museveni, ariko ngo bumva ko ashaka kwishyikiriza mu mahoro, ibyo atabikoze, ubu ingabo zifite amabwiriza yo kumuzana apfuye cyangwa ari muzima!”
Bobi Wine akomeje kuba mu bwihisho kuva mbere gato y’uko ibyavuye mu matora aheruka kuba muri Uganda bitangazwa.
Mu cyumweru gishize, Muhoozi yari yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kuba yishyikirije polisi, ibyo ntiyabikoze kandi ibikorwa by’igisirikare byo gushakisha aho yihishe ntacyo byagezeho.
Bobi avuga ko hari umugambi wateguwe wo kumugirira nabi, ko yahunze iwe ubwo abasirikare bahageraga ku wa gatanu tariki 16 z’uku kwezi, buri bucye ibyavuye mu matora bitangazwa.
Perezida Yoweri Museveni yatsinze amatora n’amajwi 71% mu gihe Bobi Wine wamukurikiye yagize amajwi 24%.
Muhoozi Kainerugaba avuga ko Bobi Wine ashinjwa gushishikariza abantu imyigaragambyo n’urugomo, ariko ubucamanza nta nyandiko yo kumuta muri yombi bwasohoye.
UMUSEKE.RW

Natitonda bazamutuma kuwiteka nubwo byaba Ari igikorwa cyubuswa gihubukiweho, ariko amateka ariyandika. Murakoze!
Ako mbona bobe wane ibyavuga 50% aba abeshya kuko reta ya uganda ntifite igihe cyo guta ihangana nawe ahubwo niyigaragaze asabe akazi muri reta avane ubwo bugambo aho.