Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umuhungu wa gatatu wa Muammar Gaddafi, yavuye muri gereza aho yari afungiye i Tripoli kuva mu mwaka wa 2014.

Sa’adi Gaddafi yabaye umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Libya’s Special Forces) mu gihe cy’ubutegetsi bwase, gusa yanamaze igihe agerageza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Igihe ubutegetsi bwa se bwahirimaga mu 2011 yahungiye mu gihugu cya Niger, nyuma icyo gihugu kimuha ubuyobozi bwariho muri Libya, ariko inkiko zibura gihamya ku byaha yaregwaga birimo n’ubwicanyi.
Sa’adi Gaddafi amaze kurekurwa yafashe indege yihariye imujyana Istanbul muri Turukiya.
Leta y’ubumwe iriho muri Libya, yasohoye itangazo ivuga ko kurekura Sa’adi bishobora kongera ubumwe mu batuye kiriya gihugu.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/libya-abo-mu-muryango-wa-gaddafi-bakuriweho-ibihano-bafatiwe-muri-2011.html

Kaddafi ni urugero rwiza yuko guteza imbere igihugu bidasobanura ko abaturage bagukunze.Kaddafi yateje imbere Libya cyane.Ariko kubera ko yanze kurekura ubutegetsi,yavuyeho nabi.Yakoze ibintu byinshi bibi.Harimo imfungwa ibihumbi yiciye muli gereza ya Abu Salim.Utibagiwe abakobwa batabarika yafashe ku ngufu,harimo na babandi bamurindaga.