Ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1976 ni bwo Madamu Angelina Ndayishimiye (Ndayubaha) yavutse; kuri uyu wa Mbere yujuje isabukuru y’imyaka 50, atera imitoma Perezida Ndayishimiye.
Mu butumwa bwo kuri X, kuri uyu wa 12 Mutarama 2026, umufasha wa Perezida Ndayishimiye yashimiye Imana ko yamutije ubuzima, akaba amaze kimwe cya kabiri cy’ikinyejana.
Yahamije ko umunsi ku munsi Imana imurambikaho ibiganza, ikamuha ibyiza n’abantu b’ingenzi bamuzengurutse.
Yavuze ko iyi myaka 50 yahuriyemo n’agashyi k’ibigeragezo, amasomo y’ubuzima ndetse n’ibyiza byinshi atarondora.
Yagize ati:” Ndashimira Imana ku bwo gutsinda buri kigeragezo no ku byishimo byose twagezeho.”
By’umwihariko yashimiye umugabo we, amusobanura nk’umujenerali w’igitangaza, avuga ko amukunda cyane kandi ko babanye neza muri ibyo bihe byose.
Ati: “By’umwihariko umugabo wanjye nkunda cyane, Nyakubahwa Jenerali Majoro Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi.”
Yavuze ko urukundo n’inkunga ye byatumye ubuzima bwe burushaho kuba bwiza mu buryo butagereranywa.
Angelina Ndayishimiye akunze kuvuga ko umugabo we ari umujenerali w’igitangaza, wanyuze mu ntambara nyinshi, ku buryo yageze ku rwego rwo kwitabazwa mu bihugu bitarimo amahoro.
Angelina Ndayishimiye yamenyanye n’uwaje kuba umugabo we mu 1994, ubwo yari acyinjira mu mashuri yisumbuye i Ruyigi.
Ndayishimiye ni bwo yatangiye kumutereta, ariko Angelina wari ukiri muto ntiyabyitaho cyane, nubwo yakomezaga kubona utubaruwa tw’urukundo.
Yakomeje amwandikira na we akamusubiza, urukundo rugenda rukomezwa n’ibiganiro nubwo bari batandukanyijwe n’intambara ya CNDD-FDD n’Ingabo za Buyoya.
Mu 1998 nibwo yongeye kubona indi baruwa yiyemeza kumusanga mu nyeshyamba aho yari i Makamba.
Ati: “Igihe cyarageze nanjye numva ko ngomba kujya mu gisirikare; bampa ipeti rya Lieutenant, ari na ryo nasezerewe ngezeho.”
Angeline Ndayishimiye yabaye umugore wa Perezida w’u Burundi ku wa 18 Kamena 2020, ubwo umugabo we yarahiriraga inshingano ze nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Gicurasi 2020.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW