Umugore wo muri Espagne yatawe muri yombi akekwaho gukeba imyanya y’ibanga y’umukoresha we amushinja kumusambanya batabyumvikanyeho.

Nyuma yo gukora biriya mu ijoro ryakeye uriya mugore afungishije ijisho mu Mujyi wa Barcelona (Espagne/Spain) akekwaho gukubita no gukomeretsa.
Akekwaho gukeba imyanya y’ibanga y’umukoresha we ufite akabari ahitwa Sant Andreu de la Barca mu Mujyi wa Barcelona ari naho uriya mugore akora, nk’uko byanditswe ikinyamakuru cyaho kitwa la Cadena Ser.
Uriya mugore yabwiye Polisi ko yari arambiwe gukorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina abikorewe n’umukoresha we.
Boss ngo yari ashatse kongera kumusambanya nibwo umugore yafashe icyuma amukeba imyanya y’ibanga.
Umugabo wakebwe imyanya y’ibanga yajyanywe kwa muganga.
Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko itegereje ko yoroherwa agatabwa muri yombi akabazwa ibyo akekwaho byo gukorera umugore ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu 1993 hari urubanza rwabereye muri America aho umugore witwa Lorena Bobitt, yahengereye umugabo we John Wayne Bobbitt amukeba imyanya y’ibanga ayivanaho.
Icyo gihe Lorena Bobbitt, yavuze ko ubwo yabikoraga umugabo we yari yatashye yasinze amusambanya batabyumvikanye, ndetse yabwiye urukiko ko umugabo we yamuhohoteraga kenshi.
Icyo gihe John Wayne Bobbitt yahanaguweho ibyaha byo gusambayanya ku gahato, aza kujya kwibagisha bongera kumuteraho imyanya ye y’ibanga.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Tujye twumvira amategeko y’Imana yaturemye.Nibwo tuzagira amahoro nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga.Kandi nituyumvira,izatuzura ku munsi w’imperuka iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.