UPDATE: Umugeni wari ugiye gusezerana yishwe n’impanuka

Umugeni yahise apfa impanuka ikimara kuba

Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerano nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa wa Tumba, ahitwa Rukore imodoka yarimo umugeni (umukobwa) na bamwe mu bo mu muryango we, bari bagiye gusezerana mu kiliziya kuri Paroisse ya Rulindo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, DUSABE Allen nta byinshi yavuze kuri iyi mpanuka, ariko yabwiye UMUSEKE ko amakuru bamenye ari uko umugeni yahise apfa.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabereye ahitwa Gashoro, aho umushoferi yananiwe gukata imodoka kubera umuvuduko yariho, imodoka ikubita umukingo igusha urubavu.

Umusore wari ufite ubukwe yifurije iruhuko ridashira uwo bari bagiye kubana

Ati “Hapfuye umuntu umwe, hakomereka abandi bantu 9 byoroshye bamwe bagiye kuvurirwa ku Bitaro bya Nemba abandi bagiye ku Kigo Nderabuzima cya Tumba.”

SP Kayigi Emmanuel avuga ko hari icyizere ko abagiye kwa muganga bitabwaho bagataha.

Yasabye abategura urugendo kubikora kare kakajyenda batuje, kugira ngo bagere aho bajya amahoro.

Imodoka yari itwaye umugeni n’abandi bagiye mu bukwe yangiritse cyane (Photo Sam KABERA)

Hari andi makuru yamenyekanye 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *