Umuganga yakoze ibyo benshi “bemeza ko ari amahano”

Uyu muganga yasabiwe gukurikiranwa nyuma yo kugaragara akubita umurwayi

Umuganga “Docteur David Balanganayi” wagaragaye aha ishyi umubyeyi uri mu rwererero ngo abyare yakomeje kuvugwaho cyane muri Congo Kinshasa no ku mbuga nkoranyambaga.

Inzego zitandukanye zinjiye mu kibazo cy’uyu muganga wagaragaye akubita umubyeyi utambaye umwambaro n’umwe kugera ubwo ibyo kumwitaho bihinduka ubugizi bwa nabi, bwatumye inzego z’ubutabera n’iz’ubuzima zihaguruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo Balanganayi bivugwa ko uretse kuba ari umuganga ku ivuriro ryitwa “Hôpital de Kinkole”, ngo ni n’umuvugabutumwa. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo akubita bunyamaswa umugore waje kubyarira mu ivuriro rye, uyu mugore akaba yatinye kubagwa nta kinya “bishobora kuba byateye uburakari uriya mugabo”.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe, 2026 nyuma yo gusakara kw’ariya mashusho, Docteur David Balanganayi yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe kugenza ibyaha.

Umuryango utari uwa Leta witwa “Sauvons la Corporation Médicale”, SCM wamaze gutanga ikirego mu rwego rushinzwe imyitwarire y’abaganga i Kinshasa, rusaba ko Docteur David Balanganayi, akurikiranwaho gukoresha imbaraga ku murwayi, no kutarangwa n’indangagaciro n’imyitwarire ya kiganga.

Umugore wa Perezida Felix Tshisekedi byamubabaje

Madamu Denise Nyakeru, umugore wa Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko yakurikiye ariya mashusho “atakwihanganirwa y’umugore ugirirwa nabi n’uwakabaye amuha ubufasha.”

Yavuze ko kiriya gikorwa acyamaganye, akavuga ko gitesha agaciro umuntu, kandi kibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’umugore uri mu bihe bigoye.

Yasabye inzego zibishinzwe iz’ubuzima, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu gukurikirana kugira ngo hagaragare ukuri kw’ibyabaye, kandi uriya mugore wahohotewe agahabwa ubufasha bukwiye, abamuhohoteye hakagaragazwa uruhare rwabo, bagafatirwa ibihano ntangarugero.

Nyakeru yavuze ko ibyakorewe uriya mugore biteye isoni, avuga ko yifatanyije na we.

Ubutumwa bwanditswe mu mazina ya Docteur David Balanganayi, bugaragaza yisobanura avuga ko yitaga ku murwayi mu gihe hari habuze abashobora gutera ikinya, ibyo yakoze ngo yabikoze kugira ngo akize amagara y’uriya mugore.

Gusa Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Roger Kamba yasabye ko uriya muganga yamburwa uburenganzira bwose bwo kuzongera kwegera abarwayi cyangwa gukorera umwuga w’ubuvuzi muri Congo.

Yavuze ko bitemewe gufata amashusho umurwayi, cyangwa kumukubita n’iyo yaba afite uburwayi bwo mumutwe, umuganga ngo agomba gukoresha ubumenyi, n’indangagaciro za kiganga kugira yite ku murwayi wese.

Ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko uriya muganga, Docteur David Balanganayi akwiye gukurikiranwa akaryozwa ibyo yagaragaye akora.

Docteur David Balanganayi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *