Umugabo yarumye umwana we igitsina

Mu karere ka Ngoma ni ahari ibara ritukura cyane

Ngoma: Rugerinyange Vedaste wo mu Murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, akurikiranyweho kuruma umuhungu we igitsina akeka ko ari umugabo waje kumusambanyiriza umugore.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanege, mu Kagari ka Munege, muri uyu  Murenge wa Gashanda, mu Karere ka Ngoma.

Abaturage babwiye umunyamakuru wa TV1 ko uyu mugabo ubwo yari atashye mu masaha y’umugoroba, yadukiriye umuhungu akamuruma igitsina yibwira ko abikoreye ujya uza kumusambanyiriza umugore.

Umwe mu baturage yagize ati “Nijoro ngo yahageze, amatara aba arazimye, azimye asakirana ajya mu nzu agiye hahandi inzoga iri, ari umwana we uri kuyarura aba aramufashe. Yakekaga ko ari uwo mugabo bavuga ko abana n’umugore we.”

Undi na we ati “Bamurumye igitsina kiravirirana bahita bamujyana i Kibungo. Bamuhaye amakuru ko hari umugabo ujya umusambanyiriza umugore, agenda ajya gufata ubugabo ngo abanze abuce ubwo afata ubw’umuhungu we atabizi.”

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu muryango w’uyu mugabo ubana mu makimbirane, ndetse ko uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yarahunze urugo.

Niyomugabo Jean bosco, umuhungu w’uyu mugabo wamurumye igitsina, avuga ko byatewe n’uko Se atamushakaga mu rugo.

Ati “Njye yansanze hano mu rugo arambwira ngo njye sinkushaka hano, nibwo yansohoye hanze, twikubita hasi, aba afashe igitsina arakiruma, baje kumunkuraho agiye kugicaho.”

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 avuga ko ubu ari kunywa imiti ngo arebe ko yakira.

Mukankuranyabahizi Jeannine, umugore w’uwo mugabo, avuga ko uyu mugabo adashaka abana be mu rugo. Ati “Mumukura hejuru, iyo ntamumukuraho biba byararangiye, umwana nkashyingura. Yambwiye ngo nta mwana ashaka.”

Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Kanege, Nkurunziza Hassan, avuga ko uyu muryango uhora mu makimbirane.

Ati “Rugerinyange n’umugore ntabwo babana neza, bigakururwa no kwanga abana, ariko hakaza n’akantu ka bombori ngo sinzi umugabo watashye urugo rwe.”

Uyu mugabo ukekwaho gukora ibi, akaba yarahise atabwa muri yombi. Abaturage banenga iyi myitwarire bavuga ko atari akwiye kwangiza umwana yabyaye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *