Umugabo wo muri Ghana yahamwe n’icyaha cyo kwiba miliyoni 10$ muri America

Derrick “Van” Yeboah ukomoka muri Ghana

Ambasade ya America muri Ghana yemeje ko uwitwa Derrick “Van” Yeboah ukomoka muri Ghana yahamwe n’icyaha cyo gutuburira abakecuru n’abasaza bo muri America ababeshya urukundo, abiba arenga miliyoni 10 z’amadolari.

Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubutekamutwe, no kubeshya akoresheje ubutumwa bwacaga ku ikoranabuhanga rya “email”.

Uyu mugabo woherejwe muri America avuye muri Ghana, muri Kanama, 2025, ni umwe mu bagize itsinda ry’abatekamutwe kabuhariwe ryiba abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga rikaba rikorera muri Ghana, rikaba ryaribye arenga miliyoni 100 z’amadolari nk’uko Ambasade ya America muri Ghana ibivuga.

Ambasade ya America muri Ghana ivuga ko America izakomeza gukorana bya hafi na leta ya Ghana, n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gucira imanza abatekamutwe bakoresha ikoranabuhanga bagakora ibyaha muri America.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, 2026 nibwo Intumwa ya Leta ya America mu

New York, Jay Clayton, yatangaje ko Derrick Van YEBOAH, bita “Van,” yahamwe n’uruha rwe mu kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi bibye arenga miliyoni 100 z’amadolari binyuze mu butekamutwe bwo kuri Internet hakoreshejwe email ibyo bita scams.

Attorney Jay Clayton yavuze ko “Derrick Van Yeboah yahamwe n’ibyaha bigambiriye abasaza n’abakecuru bo muri America aho yabandikiraga abizeza urukundo, bakamuha amafaranga.

Yavuze ko hari benshi bo muri New York bakeneye abantu baba hafi kandi bakabashakira kuri Internet, bityo ko nta we ukwiye kuba inzirakarengane y’ubujura cyangwa ubutekamutwe.

Jay Clayton avuga ko urugero rwa Van Yeboah rukwiye kuba isomo ku bantu bose bakaba maso, bakirinda kwizera imbuga nkoranyambaga zifasha abantu kubona abakunzi, no kwirinda guha umuntu amafaranga ari bwo bwa mbere bakimenyana.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *