Umugabo wafashwe nk’umutangamakuru yavuze ko ‘Munyenyezi atakoze Jenoside’

Uwatwaraga mu modoka uwahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango ku ngoma y’Abatabazi, Pauline Nyiramasuhuko akanaba nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi yabwiye Urukiko ko Béatrice Munyenyezi nta cyaha cya jenoside yakoze.

Uriya wafashwe nk’umutangamakuru kuko yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, azira gukora icyaha cya Jenoside yabwiye urukiko ko Munyenyezi Béatrice yari atwite inda nkuru, ndetse atishe umubikira nk’uko abiregwa.

Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika, akomeje kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Hakomeje kumvwa abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura.

Mu rukiko haje umugabo wari wambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda n’ingofero iranga abayoboke b’idini ya Islam.

Yabwiye urukiko ko afungiye muri gereza y’i Nyanza iri ahazwi nka Mpanga, kandi ko yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu azira icyaha cya Jenoside bityo umuntu wakatiwe igifungo cya burundu mu mategeko afatwa nk’umutangamakuru ntafatwa nk’umutangabuhamya.

Umutangamakuru w’imyaka 58 yabwiye urukiko ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoraga akazi ko gutwara nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi ari we Pauline Nyiramasuhuko, akaba yari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango.

Uriya mutangamakuru yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi kuva mu mwaka w’i 1993 yiga ku ishuri rya Gitwe, aho Béatrice Munyenyezi yiganaga n’umugabo we Arsene Shalom Ntahobari.

Uriya mutangamakuru yavuze ko hari ubwo Nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi yamubwiraga kujya gutwara Arsene Shalom Ntahobari noneho akabatwarana na Béatrice Munyenyezi abavana i Gitwe, abazana i Butare kuko Munyenyezi yiganaga na Shalom.

Yagize ati “Béatrice Munyenyezi ndamuzi akora ubukwe naranamutwaye.”

Uriya mutangamakuru yemeje ko Béatrice Munyenyezi mu bukwe yari atwite inda igaragara.

Umutangamakuru yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atakomeje gutwara nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi kuko abayobozi batakomeje gutwarwa mu modoka n’abasivile, ahubwo bahise batwarwa n’abasirikare.

Umutangamakuru yemeje ko Béatrice Munyenyezi agikora ubukwe yabaye i Cyarwa, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 iri kuba ahita ajya kuba kuri hoteli IHURIRO ya nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko.

Umutangamakuru yavuze ko mu rubanza rwe (rw’umutangamakuru) yashinjwe ko yishe umubikira amuhawe na Béatrice Munyenyezi, nyamara ntaho yahuriye n’umubikira ndetse ntaho yahuriye na Béatrice Munyenyezi kuri uwo mubikira.

Yagize ati “Natunguwe no kumva Béatrice Munyenyezi aregwa iby’umubikira.”

Umucamanza ati “Wabyumvise he?” Umutangamakuru ati “Nabyumvise kuri radiyo, aho mfungiye twumva radiyo.”

Umutangamakuru yemeje ko nta bikorwa azi bya jenoside byabereye kuri hoteli IHURIRO, cyakora azi ko hari bariyeri kuko yahanyuze.

Umushinjacyaha ati “Mu rukiko rwisumbuye rwa Huye wavuze ko kuva mu kwezi kwa Kane mu 1994 kugera mu kwezi kwa karindwi mu 1994 utongeye kubona Béatrice Munyenyezi kugeza aho agutangiyeho umugabo mu rukiko, ayo magambo si ayawe?”

Umutangamakuru ati “Oya, si ayanjye barambeshyeye.” Umushinjacyaha ati “Amagambo yawe ni ayawe?”

Umutangamakuru ati “Njye Béatrice Munyenyezi naramubonye ngiye kwaka ubufasha kuri hoteli IHURIRO kuko bwageze mu muryango wanjye.”

Umushinjacyaha yakomeje guhata ibibazo umutangamakuru cyakora kuri Me Felecien Gashema na Me Bruce Bikotwa batse ijambo kuri bo, bakemeza ko umutangamakuru wabo ari gushyirwaho iterabwoba n’umushinjacyaha.

Urukiko rwavuze ko nta terabwoba ari gushyirwaho kuko riri kuba urukiko rwaba rubibona.

Umutangamakuru yabwiye urukiko ko Munyenyezi Béatrice yabayeho mu bihe bikomeye kuko umwana wa Minisitiri yamuteye inda maze bituma Béatrice Munyenyezi n’umugabo we Arsene Shalom Ntahobari bakora ubukwe huti huti, nubwo hari bamwe batabyemeraga kugira ngo umuryango utazaseba.

Yagize ati “Amaze gushyingirwa yakomeje kwiga, yahise ajya kwiga kuri CEFOTEC ntiyakomeje kujya kwiga i Gitwe.”

Umucamanza ati “Hari ikindi utabwiye urukiko warubwira?”

Umutangamakuru ati “Nkuko leta y’u Rwanda igendera ku mategeko, ndetse ikanagira uburenganzira bwa muntu ndabasaba ko Béatrice Munyenyezi yarenganurwa.”

Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati “Ibyo ntibikureba urukiko nirwo rumenya ko umuntu arengana, cyangwa atarengana.”

Umutangamakuru ati “Reka nsoze kuvuga.” Umucamanza ati “Byihorere.”

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko uru rubanza ruzakomeza taliki ya 08/12/2025 ababuranyi bajya i Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, kureba abatangabuhamya bavuze ko batabasha kugera i Nyanza ku rukiko, bikazaba ngombwa ko ababuranyi n’urukiko bazabisangira aho batuye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *