Ruhango: Ngabonziza Nicodème wari ushinzwe ibikorwa by’isuku mu Bitaro by’i Gitwe, bamusanze iwe yashizemo umwuka.
Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko Ngabonziza Nicodème w’imyaka 60 y’amavuko yasanzwe iwe mu rugo yapfuye.
Bamwe mu batanze amakuru bakeka ko yaba yishwe kuko yibanaga mu nzu wenyine.
Aba bavuga ko Ngabonziza Nicodème yari atuye mu Mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu batanze amakuru ku rupfu rwa nyakwigendera babwiye UMUSEKE ko Ngabonziza yavaga mu kazi ku Bitaro akigira iwe mu rugo gufata ifunguro rya nijoro, hanyuma agahita aryama.
Umwe yagize ati: ”Twabonye Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha zijyayo dutegereje ibiva mu iperereza.”
Cyakora mugenzi we avuga ko gukeka ko Ngabonziza yishwe abantu batabyemeza, ahubwo ko abaturage bakwiriye gutegereza ibiva mu iperereza inzego zibishinzwe zikabimenyesha abaturage kugira ngo habeho amashirakinyoma.
UMUSEKE wandikiye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi mu gitondo kugira ngo tumenye icyaba cyishe nyakwigendera atubwira ko akibikurikirana.
Kugeza ubu turacyategereje igisubizo Umuvugizi wa Polisi aza kuduha.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Ngabonziza Nicodème apfuye ari ingaragu. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe aho yakoreraga gusuzumwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
