Umudage Jermaine Zemke ukinira Rembe | rad-net yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026 kakiniwe mu Karere ka Rubavu ku ntera y’ibilometero 82 nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 44 n’amasegonda 27.
Iri siganwa rifite abaterankunga barimo Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles).
Abakinnyi 75 ni bo batangiye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026 kakiniwe mu Karere ka Rubavu, abasiganwa bazengurutse umujyi mu rugendo rw’ibilometero 82.
Byari ku nshuro ya kabiri Agace ka Tour du Rwanda gatangiriye, ndetse kakaza gusorezwa mu wundi mujyi utari uwa Kigali, kuva mu 2009 ubwo iri rushanwa ryashyirwaga ku rwego mpuzamahanga.
Agace gaheruka gukinwa ni aka Rwamagana – Rwamagana, kegukanwe n’Umunya-Algeria Azzedine Lagab mu 2018.
Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero bibiri gusa, Bravo Henrique Ribeiro (Soudal-Quick Step) n’Umuholandi Zomermaand Jurgen ukinira Development Team Picnic Postnl bacomotse mu gikundi.
Ku kilometero cya 11, Valjavec Erazem (Soudal-Quick Step) yacomotse mu bandi agenda wenyine, abasiga amasegonda 10.
Aba bakinnyi bageze ku kilometero cya munani basize ababakurikiye ho amasegonda umunani mbere y’uko igikundi kibafata bongera kugendera hamwe.
Iyi Tour du Rwanda 2026, Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles), ni umwe mu baterankunga b’iri siganwa ry’amagare riri mu ya mbere muri Afurika.

Abasiganwa bamaze kugenda kilometero 55, Byukusenge Patrick ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yacomotse mu gikundi, asiga abamukurikiye ho amasegonda 10.
Ntabwo byamuhiriye kuko ubwo biteguraga kuzenguruka inshuro ya karindwi, Byukusenge Patrick yafashwe n’igikundi, bongera kugendera hamwe.
Isiganwa rigeze mu bilometero 70, Umuholandi Zomermaand Jurgen ukinira Development Team Picnic Postnl yacomotse mu gikundi, agisiga amasegonda 15.
Ibintu byahinduye isura mu bilometero 10 bya nyuma kuko abakinnyi bo mu makipe arimo NSN, Rembe Rad-Net na Picnic bahisemo kugenda bayoboye igikundi.
Ibi byafashije Umudage Jermaine Zemke ukinira Rembe | rad-net kwegukanye aka gace akoresheje isaha imwe, iminota 44 n’amasegonda 27, ibihe yanganyije n’abakinnyi benshi.
Nubwo Zemke ari we wegukanye agace ka none, Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team ni we wagumanye umwambaro w’umuhondo wambarwa n’uwakoresheje ibihe bito kugeza aho isiganwa rigereye ubu.
Spiro Rwanda muri iri siganwa ibereye umuterankunga ikomeje gutanga moto z’amashanyarazi zifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, no kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).
Iganiriza kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, ikanakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.


UMUSEKE.RW
