Nyarugenge: Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumurega kuba icyitso mu cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, we ntabwo yagiye asuzumwa mu basambanye n’uriya mwana, gusa bwa mbere asambanya ngo byabereye mu nzu ye, uko byagenze.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, aho Ubushinjacyaha burega Ngabo Richard na Habimana Thierry icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure naho umuhanzi Icyishaka David (Alias David D) we akaregwa kuba icyitso kuri icyo cyaha, urubanza rwarasubitswe.
Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko niyo iburanisha uru rubanza yatangiye kuruburanisha saa sita zuzuye, kuko mbere habanje kuburanishwa imanza ku ikoranabuhanga rya Skype.
Umucamanza yasabye abaregwa bose guhaguruka bakaza kuburana, yahise atangira gusoma umyirondoro yabo, ahereye ku witwa Ngabo Richard umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali naho Icyishaka David (Alias Davis D) umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali na Habimana Thierry umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu Kagali ka Agatare, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Umucamanza yabajije abaregwa bose niba biteguye kuburana, bamanikira amaboko rimwe ko batiteguye kuburana. Umucamanza yahise ababwira ko atabuvumva bose icya rimwe, abasaba kuyamanura agenda yumva umwe umwe.
Umuhanzi Icyishaka David ( Davis D) Me Esperance Mukamukiga umwunganira mu mategeko yavuze ko impamvu yatumye ataburana ari uko atarasoma Dossier neza.
Yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dossier y’ibyo uwo yunganira aregwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Me Esperance Mukamukiga yanabwiye urukiko ko yamenye ko ari buburane urubanza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Ati “Murumva ko tutabura urubanza natwe tutararusoma neza ngo turwumve.”
Habimana Thierry na we Umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu atari burubane, mu magambo macye yabwiye Umucamanza ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko.
Ngabo Richard na we niyo mpamvu yahise aha Umucamanza ko ataburana adafite umuhagarariye mu rwego rw’amategeko.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku bimaze gusabwa n’abanuranyi ndetse n’ibisobanuro byatanzwe na Me Esperance Mukamukiga, bwahise bubwira Urukiko ko ibyo abaregwa bavuze babyemererwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuburana bunganiwe biri uburenganzira bw’abaregwa cyakora busaba Urukiko ko urubanza rwakwimurwa nk’uko abaregwa babyifuza ariko rugashyirwa hafi hashoboka kuko abafunze batari kuburana mu mizi ahubwo bari kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Umucamanza yahise ahagarika iburanisha, avuga ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 12 Gicurasi 2021 saa mbiri za mu gitongo ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Icyishaka David (Alias Davis D) na bagenzi be ibyaha bakurikiranyweho biteganywa mu ngingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Byagenze gute ngo aba bantu ngo babe baratawe muri yombi n’Ubugenzacyaha?
Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yajyanye na Ngabo Richard mu Kagarama aho Icyishaka David atuye bagiye kumusura, bahageze Davis ngo yarasohotse abaha rugari Ngabo Richard, amajyana mu cyumba cya Davis abanza kumusoma nyuma amusaba ko basambana umukobwa aranyemera, niho Ubushinjacyaha buhera bushinja Icyishaka David icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cy’ubusambayi cyakorewe uwo mwana w’umukobwa.
Biriya byabaye ku wa 18 Mata 2021.
Kuri Habimana Thierry we, ngo yaje muri iyi Dossier kuko ku wa 19 Mata 2021 yatumyeho uyu mwana w’umukobwa amubwira ko afite ibirori by’umunsi w’amavuko byabereye muri imwe muri Hotel i Kigali.
Ibirori byarangiye amasaha ya Guma murugo yatangiye, umukobwa asaba Habimana Thierry kumutahana iwabo, undi amubwira ko atamutwara iwabo kuko ari ibutamoso bwaho yatahaga, ahubwo na we yahise amusaba kumutahana “ngo aramusambanya”.
Bucyeye bwaho mubyara w’uriya mukobwa witwa Fred ngo yatangiye kumushakisha aza kumusanga kwa Habimana Thierry niko kuhamukura ngo atazahava atwite.
Icyishaka David (Alias Davis D) we na bagenzi batawe muri yombi mu tariki ya 21 na 24 Mata 2021 bamaze iminsi 14 bafungiwe kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali.
Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

UMISEKE.RW
Ubusambanyi ni icyaha gikorwa ku isi kurusha ibindi byose.Ariko kiri mu byaha Imana yanga cyane.Nicyo cyatumye imijyi ya Sodoma na Gomora irimburwa,abari bayituye bose Imana irabarimbura,harokoka Loti n’abakowa be babiri gusa.Ikindi cyabarimbuje,nuko biberaga mu by’isi gusa ntibashake Imana.Ngo barahingaga,baracuruzaga,bubakaga amazu,ntibite ku bintu byerekeye Imana nkuko Luka 17:28-30 havuga.Loti yarababwirije ngo bahinduke banga kumwumva,kugeza igihe Imana yabarimburiye bose.Kandi usanga n’uyu munsi ariko bimeze.Abantu ntabwo bashaka kumva ibyerekeye Imana.Bahugiye muli shuguli,ubucuruzi,kubaka amazu,politike,etc…Kubabwira ibyerekeye imperuka,baraguseka.Ntibazi ko ibyo bizabarimbuza niba badahindutse mbere y’uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2:11 havuga.Dukore kugirango tubeho,ariko dushyire n’imbaraga mu gushaka Imana yaturemye.Niyo ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:11.
bazabakatire barakavunuheto puuuu ibwa gusa ngo na ba star aba star ba feck barongora abana sha leta nibakanire urubakwiye
Uwo mukobwa bamuhane nawe kuko ni umusambanyi
Ahubwo se uyu mwana ko numva ari umusambanyi ruharwa!!!! Akwiye guhura n’abaganga bo mu mutwe bakareba ko ari muzima pe.
Uwo ni ushoboye kumenyekana! Ikibazo nge mbona urubyiruko rw’abakobwa dufite ubu ruteye ubwoba. Ibaze nawe umukobwa utaragira n’imyaka 18 urarana n’abasore batandukanye buri joro. Ibyo gufatwa ku ngufu sibyo kuko nibo babigemurira, nibo bajya ngo kubaryohereza iminsi mikuru, … ishuri ntubabaze ni ibirara byigendera mu mihanda.
akenshi usanga abo bana bivugwa ko bataruzuza imyaka y’ubukure baratangiye kwishora mu buraya kera kubera kunanira ababyeyi gusa iyo baryamanye nabantu bafite cash cg bihagazeho mu buzima imiryango yabo iboneraho ikabajyana mu butabera kandi birumvikana gusa n’urukiko ruburanisha rujye rujya kubaza imyitwarire yabo bakobwa uko ihagaze kw’ishyuri, no mu midugudu batuyemo bazasanga baba barigize indaya kandi barananiranye, ese ni gute umwana muto arara mu mihana ararana n’abahungu babiri mu minsi ibiri ikurikirana igisubizo nuko bamuhaye ifaranga, gusa n’abasore nabo ntibakiyubaha bapfa gushorera batabajije na ID ??? ngo bitegereze imyaka y’ubukure ?????? Ubushyuhe buri hanze aha buzakora ishyano??????