Uko amahanga n’imiryango Mpuzamahanga bibona Guverinoma y’Aba-taliban itarimo umugore

Mohammed Hasan Akhund wahawe gutegeka Afghanistan yakoranye bya hafi na Mullah Omar wayoboye iki gihugu (Islamic Emirate of Afghanistan) mu 1996. Uyu Omar kandi yabaye indwanyi ikomeye yanayoboye Aba-Taliban.

Mullah Mohammad Hasan Akhund ni we ukuriye Guverinoma y’Aba-Taliban

Amazina y’abaminisitiri agizwe n’abarwanyi bakuru, ariko nta mugore n’umwe uzaba uri mu bagize Guverinoma. Abdu Ghani Baradar ni we uyoboye Abadepite, Sirajuddin Haqqani, umwana w’uwatangije Haqqani Network yagizwe Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Mulla Mohammad Yaqoob, umwana wa Mullah Omar ni we wahawe kuba Minisitiri w’Ingabo. Hedayatullah Badri azaba ari Minisitiri w’Imari, Amir Khan Muttaqui wahoze ari umuhuza mu biganiro by’amahoro i Doha yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Guverinoma igizwe n’abategetsi 33 bagiye gukora inshingano, ni iy’agateganyo kuko nyuma bazashaka abandi baturutse mu bice byose by’igihugu na bo bahabwe imyanya.

Mohammed Hasan Akhund wagizwe Minisitiri w’Intebe w’agateganyo ari ku rutonde rw’abagomba gufatirwa ibihano na Loni (UN).

Uyu Akhund yayoboye muri ya Leta y’Aba-Taliban yo mu 1996-2001. Yari ashinzwe ububanyi n’amahanga, ari na Minisitiri w’Intebe wungirije. Yayoboye igihe kirekire akanama gashinzwe amatwara y’Aba-Taliban aho yabaga agomba gufata ibyemezo.

Sirajuddin Haqqani wahawe kuyobora Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu afatwa nk’ikihebe. Ari ku rutonde rw’abashakishwa na FBI.

Aba-Taliban bafashe ubutegetsi ku ya 15 Kanama 2021 bakuraho Perezida wari ushyigikiwe n’abanyaburayi na Amerika.

Izi nyeshyamba zategereje ko ingabo za OTAN/NETO ziva muri icyo gihugu zibona gushyiraho Guverinoma y’agateganyo. Mullah Haibatullah Akhunzada umuyobozi w’ikirenga w’Aba-Taliban yabwiye itangazamakuru ko Leta izajyaho izakurikiza amahame ya Sharia n’ay’idini rya Isilamu muri rusange.

 

Amahanga abona ate iyo Guverinoma ?

TURKEY

Perezida wa Turukiya, Recep tayyip Erdogan ubwo yasuraga Repebulika iharanira Demokarasi ya CONGO,  yabwiye Abanyamakuru ubwo yari abajijwe uko abibona avuga ko “atazi igihe iyo Guverinoma y’agateganyo y’Aba-Taliban izamara, gusa ngo bafite gutegereza uko bizagenda.”

QUATAR

Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya QUATAR,  Lolwah al-khater yabwiye Umunyamakuru wa AFP ko Aba -Taliban bagaragaje umuhate wo kugira ibyo bahindura, ko igisigaye ari ukureba ibikorwa bakorera rubanda cyangwa igihugu muri rusange.

UN

Umuvugizi wa UN, Farhan Haq yabwiye Abanyamakuru ko Umuryango w’Abibumbye udashyigikiye iyo Guverinoma ko yashyizweho n’Aba-Taliban itemejwe na UN.

UN WOMEN

Pramila Patten Umuyobozi Mukuru wa UN women urwego rureberera abagore, yavuze ko kuba Guverinoma y’Aba-Taliban itarimo abagore ari ikibazo buri wese yakwibaza ku burenganzira bwabo, ndetse n’uburinganire muri byose.

Share This Article
2 Comments
  • Kimwe n’aba Ayatollahs bayobora IRAN,aba Taliban nabo bagendera ku mategeko ya Islam (Sharia).Ni amategeko akaze,apyinagaza Abagore,kandi ashyira imbere intambara.Ikindi kandi bavuga ko “barwanira Imana” (Jihad).Nyamara Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu.Ikongeraho ko ku munsi w’imperuka izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26 umurongo wa 52 havuga.Imana ivuga ko yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi 5:6.Isi ifite ibibazo kubera abantu bakora ibyo Imana itubuza.

  • Ariko se ubundi ko bavuga ko barwanira Imana (JIHAD),niyo ibatuma kwica abantu?? Ijambo ry’Imana ryerekana neza ko Shitani ikoresha cyane amadini.Nubwo abayobozi bayo bavuga ko bakorera Imana.Iteka iyo ukora ibyo Imana itubuza,uba ukorera Satani.Urugero,Imana idusaba kuyikorera “tudasaba amafaranga”.Ikatubuza kurwana cyangwa gushyigikira abarwana.Nyamara abiyita ko bakorera Imana,ibyo barabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *