Nyuma y’umwaka umwe n’ukwezi kumwe ari Chairman w’ikipe y’Ingabo, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yamaze gusimburwa kuri izo nshingano nawe yagiyeho asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira kuri uwo mwanya.
Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025 n’ubwo nta rwego na rumwe rwa APR FC rurayemeza.
Nyuma yo kumenya aya makuru, UMUSEKE wabajije Brig. Gen, Déo Rusanganwa wayoboraga ikipe y’Ingabo, niba byaba ari ukuri koko ko yaba yasimbuwe, ntiyasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye ariko ntiyanahakana ko byaba ari ukuri.
Amakuru avuga ko yasimbuwe by’agateganyo na Col [Rtd] Mugisha Vincent wari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.
Bivugwa impamvu nyamukuru yatumye uyu Muyobozi asimburwa, ari inshingano nyinshi asanzwe afite mu Gisirikare cy’u Rwanda.

