Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Inzego za Leta ko umubyigano w’ibinyabiziga n’umuhanda muto bakoresha bagiye mu Mujyi Kigali bibangamiye ubuhahirane bikanadindiza akazi bakora.

Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Inzego za Leta ko umubyigano w’ibinyabiziga n’umuhanda muto bakoresha bagiye mu Mujyi wa Kigali bibangamiye ubuhahirane bikanadindiza akazi bakora.
Ibi babivuze mu nama Nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Muhanga, yabahuje na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Nubwo ku murongo w’ibyigwa harimo gahunda zitandukanye za Leta, bamwe mu bikorera bo muri iyi Ntara bavuga ko babangamiwe n’umubyigano w’ibinyabiziga bikoresha Umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.
Bavuga ko iyo bagiye kurangura, bibatwara amasaha menshi, batabariyemo kugaruka, bakavuga ko izo mbogamizi zose baziterwa n’ubuto bw’uyu muhanda.
Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal wavuze mu izina rya bagenzi be, avuga ko iyo bagiye kurangura baba bifuza kudatinda mu Mujyi wa Kigali, bifuza guha serivisi nziza abakiliya no kubona inyungu y’ibyo bakora.
Ati “Muri uyu muhanda harimo imodoka zo mu bwoko bwa Camions nyinshi, zituma ibinyabiziga bigenda ku muvuduko wo hasi cyane, bikadindiza ubuhahirane bw’abaturage na serivisi nziza abikorera bagombaga guha abakiliya.”
Kimonyo avuga ko mu myaka yashize nko kuva Muhanga bakoreshaga isaha imwe gusa bakaba bageze mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko ubu aho izo nzitizi zitangiriye, basigaye bakoresha amasaha 2 bajyayo, noneho kugenda no kugaruka bikabafata amasaha yikubye kabiri.
Ati “Umubyigano w’ibinyabiziga ukunze kugaragara mu Murenge wa Runda ahitwa ku Ruyenzi cyane.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko hari gahunda Leta ifite yo gusana no kwagura umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, mu gihe cya vuba.
Musabyimana avuga ko mu cyiciro cya mbere bazagura umuhanda uva mu Mujyi ukagera ahitwa Bishenyi kuko ariho hari ikibazo cy’umubyigano mwinshi utoroshye w’ibinyabiziga.
Ati “Umuhanda uva mu Ntara y’Iburasirazuba werekeza i Nyanza niwuzura uzoroshya urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda usanzwe uva i Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo.”
Minisitiri Musabyimana avuga ko hari n’imirimo yo gukora no kwagura Umuhanda uva mu Karere ka Karongi ugana i Muhanga ugeze ku rugero rwiza, akavuga ko uyu nawo uzatuma ibinyabiziga byatinyaga kuwukoresha ahubwo ugasanga bibyiganira mu yindi mihanda bigabanuka.
Iki kibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda, kimaze iminsi kigarukwaho n’abayobozi batandukanye, kuko mu myaka 3 ishize uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Mgr Mbonyintege Smaragde yigeze kukibwira Minisitiri Shyaka Anastase wigeze kuyobora MINALOC, icyo gihe amwizeza ko imirimo yo kuwusana igiye gutangira.
Gusa bamwe mu bakoresha uyu muhanda bakunze kwinubira umubyigano n’impanuka ziterwa n’imodoka nini zo mu bwoko bwa HOWO kuko ubwinshi bwazo bujya kungana n’umubare w’izindi modoka zisanzwe zihanyura.


MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Ibyo KIMONYO avuze ni byo. Ubundi ntabwo umuhanda ari muto mu byukuri. Uko ungana ni niko imihanda yo mu RWANDA abaduha amafaranga bari barabigenye. Imodoka zari zikiri nkeya. U RWANDA ririmo kuhuta mu iterambere. Imodoka rero zabaye NYINSHI. Hazamo n’amakamyo birumvikana, cyane ko hafi 80% by’umucanga w’ubaka KIGALI , uturuka mu Majyepfo. Iyo uva HUYE, MUHANGA werekeza KIGALI ku MUGOROBA, ni ikibazo gikomeye. Ni byiza ko Kugera BISHENYI umuhanda ugiye kwagurwa. ARIKO BAZIBUKE RWOSE KUWUGIRA INZIRA 2. Erega, ni amikoro abura, ubundi KIGALI -MUHANGA- BYIMANA wari ukwiye inzira 2; Hanyuma BYIMANA HUYE ukwagurwa. Na none BYIMANA-HUYE amikoro yawongera kubneka nawo ukaba inzira 2; Bityo kuzagera ku KANYARU. Erega ubwo na KIGALI – NI UKO. KIGALI-RWAMAGANA Nayo ni uko. KAGITUMBA- RUSUMO ho ni SAWA; UMUHANDA WABAYE MUNINI. Leta buriya irabizi, bizakorwa.
Ibyo KIMONYO avuze ni byo. Ubundi ntabwo umuhanda ari muto mu byukuri. Uko ungana niko imihanda yo mu RWANDA abaduha amafaranga bari barabigenye. Imodoka zari zikiri nkeya. U RWANDA rurimo kwihuta mu iterambere. Imodoka rero zabaye NYINSHI. Hazamo n’amakamyo birumvikana, cyane ko hafi 80% by’umucanga w’ubaka KIGALI , uturuka mu Majyepfo. Iyo uva HUYE, MUHANGA werekeza KIGALI ku MUGOROBA, ni ikibazo gikomeye. Ni byiza ko Kugera BISHENYI umuhanda ugiye kwagurwa. ARIKO BAZIBUKE RWOSE KUWUGIRA INZIRA 2. Erega, ni amikoro abura, ubundi KIGALI -MUHANGA- BYIMANA wari ukwiye inzira 2; Hanyuma BYIMANA -HUYE ukwagurwa. Na none BYIMANA-HUYE amikoro yakwongera kuboneka nawo ukaba inzira 2; Bityo kuzagera ku KANYARU. Erega ubwo na KIGALI – GICUMBI NI UKO. KIGALI-RWAMAGANA Nayo ni uko. KAGITUMBA- RUSUMO ho ni SAWA; UMUHANDA WABAYE MUNINI. MBESE Leta buriya irabizi, bizakorwa.