Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi mu byagarutsweho harimo intambara America na Israel byagabye kuri Iran, avuga ko Ubushinwa busaba ko intambara ihagarara.
Urububa China Pulse kuri X rwanditse amagambo abayobozi bombi baganiriye, ruvuga ko ibiganiro byabo byibanze ku kuba Ubushinwa bwashimangiye inkunga yabwo kuri Iran yo kuyifasha kurinda ubusugire, umutekano n’igihugu.
Ubushinwa kandi bwasabye America na Israel guhagarika intambara mu maguru mashya.
Minisitiri Wang Yi yagaragaje ko Ubushinwa buhangayikishijwe no kuba intambara yakwirakiwra mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ibihugu byombi byanaganiriye ku kurindira umutekano abaturage b’Abashinwa bari i Tehran muri Iran, kandi icyo gihugu cyijeje kokizabarindira umutekano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi yagaragaje ko America yateye Iran mu gihe impande zombi zari mu mishyikirano.
Iran ivuga ko ibikorwa bya America ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga no kurenga umurongo utukura.
Abbas Araqchi yabwiye mugenzi we w’Ubushinwa ko Iran izakomeza kwirwanaho.
Kurikira UMUSEKE ku mbuga nkoranyambaga umenye ibirimo kubera ku Isi hose by’umwihariko ibijyanye n’intambara ibera muri Iran.
UMUSEKE.RW
