Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda byateye intambwe bigeze kuri 94.7%

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Sena y’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94.7%, mu gihe raporo igaragaza ko imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda yageze kuri 97.1% muri 2020.

Umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gatsibo asaba imbabazi uwo yahemukiye akamwicira abe

Igipimo cy’ubwiyunge gikorwa buri myaka 5 kigaragaza ko ubwiyunge bugeze kuri 94.7% buvuye kuri 92.5% bwariho muri 2015, no kuri 82.3% bwariho muri 2010.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko yabajije abantu 12,600 batuye mu ngo 9,720 zakozwemo ubushakashatsi harimo n’abo muri Gereza.

Biriya bipimo byabonetse hakozwe impuzandengo y’imibare ya raporo eshatu z’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu myaka 10 ishize.

Imibare ya raporo y’ubumwe n’ubwiyunge yo muri 2010 igaragaza ko igipimo cyo Gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ahazaza h’u Rwanda byari kuri 81,7%. Raporo yo muri 2015 kuri kiriya gipimo igaragaza ko byageze kuri 91.8% naho iya 2020 iheruka igaragaza ko byageze kuri 94.6%.

Igipimo kivuga ku Cyizere cy’uruhare rw’abaturage mu miyoborere muri 2012 cyari kuri 77.8%, mu mwaka wa 2015 kigera kuri 88% muri 2020 kigera kuri 90.6%.

Ubutabera nab wo bwazamuye amanota y’ubumwe n’ubwiyunge, ku gipimo kivuga Ubutabera, amahirwe angana n’Uburenganzira, muri 2020 byageze kuri 93.1% bivuye kuri 91.4% muri 2015 na 77.2% byariho muri 2010.

Ubwenegihugu, ibiranga umuntu n’inshingano ze na cyo ni ikindi gipimo, cyarazamutse cyane muri 2020 kigera kuri 90.6% kivuye kuri 96.7% muri 2015 ndetse na 95,2% mu mwaka wa 2010.

Igipimo cy’Umutekano n’imibereho myiza cyari kuri 74% muri 2010, kigera kuri 90.7% mu mwaka wa 2015 ndetse no kuri 94.3% mu mwaka wa 2020.

Igipimo cy’imibanire muri 2010 cyari kuri 87,3% kirazamuka muri 2015 kigera kuri 96.1% ndetse na 97.1% muri 2020.

Imibare yo se iteranyije niho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasanze ubumwe n’ubwiyunge bigeze kuri 94.7%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
14 Comments
  • Izi kinamico zo gusaba imbabazi kubera ko wafashwe twarazihaze. Ko ntawe turumva apfukama iyo mu mashyamba ya Congo ngo asabe imbabazi abo yahekuye? Ayo mashapule mwambara mwese iyo mugeze muri gereza ameze neza nk’ayo twabonanaga abacengezi mu Ruhengeri na Gisenyi; umenya nayo ari indi code ntawamenya!

    • @ Mahoro,ayo mashapule uvuga,wibuke ko n’ingabo zajyaga kurwanya FPR ziyambaye muli 1990-1994.Ntabwo ari Abagororwa cyangwa Abacengezi bayambara gusa.Biterwa n’abanyamadini bababeshya ko Ishapule ibafasha mu bibazo cyangwa ibarinda ibyago (Talisman).Nyamara Imana itubuza kubumba cyangwa kubaza ikintu tugamije kugikoresha mu gusenga.Abanga kumvira iryo tegeko,Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana izabarimburana nabyo ku munsi wa nyuma.Ishapule ni “ibumba” basiga irange.Ntaho ihuriye na Yezu cyangwa Bikiramaliya.Ibibumbano n’Amashapule ni Idolatry.Ikibabaje nuko ababikoresha batemera ko ari Idolatry.

    • Nguku uko Abanyarwanda biyunga!! Umwe arapfukama undi amuhagaze hejuru.Ni nk’aho umwe aba asenga undi!!! Ndayisaba ubeshya ko twiyunze kuli 94.7 %,nta kindi arwanaho uretse “IMBEHE” itubutse bamuhaye.Ubwe azi neza ko abeshya.Bene wabo bafunzwe cyangwa bagurishije amasambu yabo baramuseka.

    • Ahubwo iyo ifoto uyirebye wabona ibintu ari upside-down. Uriya mugabo urebye uko ateye niyo ndesho ye apfukamye akagera ku bitugu by’umudamu uhagaze. Uhita ubona ko n’amoko batubwira ari ibipapirano. Abanyarwanda baziritswe n’ubupfapfa banze gusohokamo nsinzi uko bizagenda

  • Ngo ubwiyunge ku kigero cya 94.7%! Uru rwenya umuntu yagombye kuruseka agatembagara. Ariko rurakina mu bikomeye. Abanyarwanda biyunze ni bande? Biyunze ryari? Biyungiye hehe? Basezeranye iki?

  • Ubwiyunge bw’abanyarwanda bwagombaga gushingira ku masezerano y’Arusha. Ibyari byumvikanyeho byashyizwe mu bikorwa ni ibihe? Reka dufate ingero nkeya:

    1)Abarwaniraga ubutegetsi muri 1990-1990 uyu munsi barabusangiye? Wapi. Bamwe barabufashe abandi barahunga.
    2)Ingabo n’igipolisi ubu byaravanzwe abanyarwanda bose babyibonamo? Wapi. Ba Ex-FAR binjijwe mu gisirikare nyuma ya 1994 uko abenshi byabagendekeye turabizi.
    3)Impunzi zose zaratahutse? Wapi. Iziriho uyu munsi ziruta izariho mbere ya Mata 1994.
    4)Nta vangura rikigaragara mu gihugu? Ribuzwa n’iki se ryagiye hehe? Mu gutanga akazi ka Leta n’amasoko yayo, muri za banki n’ahandi hari akamiya, uko bigenda ntitubizi se?
    5)Ese ubu abanyarwanda basaranganyije neza ibyiza by’igihugu? Gute kandi ubukire burenze 80% buri mu maboko y’abantu batarenze 10%?
    6)Ese intambara hagati y’abanyarwanda zararangiye? Ryari se ko n’ubu bakicanira mu mashyamba ya Kongo? Imanza ziri mu nkiko zacu ntitubizi ko harimo n’iz’abarwanyi bafatiwe mu mashyamba ya Kongo?
    7)Ingengabitekerezo z’urwango zaracitse se? Hum! Uwabyemera ni udasoma bimwe mu byandikwa mu binyamakuru byacu, ibicicikana ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ngo yumve imbwirwaruhame za bamwe mu bajenerali bacu zo mu minsi ishize.
    8)Ariko ikiri agahomamunwa kurusha ibindi, nuko n’abitwa ko babohoje igihugu ubwabo bashwanye, bamwe bagasubira mu buhungiro, ubu bakaba ngo bitwa ibigarasha.

    Ibyegeranyo nk’ibi ni ibyo kwikirigita ugaseka nta kindi.

  • Ariko aya majanisha ya bene ibi byegeranyo aba agenewe ba nde?
    Ubu se uyu munsi abanyarwanda batishoboye bafashwa bose kimwe nta vangura? Bose bafite uburenganzira bwo kwibuka ku mugaragaro inzirakarengane zabo zakindaguwe? Ibyishimo by’abanyarwanda uko bihagaze mu rwego mpuzamahanga ntitubizi ko turi aba gatatu uturutse inyuma? Ubwisanzure bw’itangazamakuru (no kuvuga icyo utekereza) uyu munsi ntituri ku mwanya urenga uw’150 mu bihugu 180 bikorwamo ubwo bushakashatsi? Nimuvane ibyo aho.

  • Iriya foto mwashyizeho iragaragaza neza cyane uko ubwiyunge bw’abanyarwanda bumeze: Hari abahagaze n’abapfukamye.

  • Nyuma y’intambara ya 1994, icyabayeho mu Rwanda ni ubutabera bw’abatsinze, uyu munsi bica bagakiza uko babyumva. Nta na rimwe bishobora kubyara ubwiyunge buzira uburyarya. Habayeho gatebegatoki nk’uko dusanzwe tuzimenyereye muri iyi myaka irenga 120, kuva kuri Rucunshu kugeza uyu munsi. Nta kindi.

  • Ubwiyunge buzira uburyarya bugomba guhera ku banyapolitiki, kuko ari nabo batwika u Rwanda buri gihe. Abacu biyunze ryari?

  • Ahari ubumwe nta bwiyunge buba buhakenewe. Aho abantu bari mu bwiyunge nuko nta bumwe buba buhari. Aya magambo kuki tuyabangikanye buri gihe?

    • @ Gahinda,utanze urugero rwiza.Uyobora (Rider) yicaye hejuru y’Uyoborwa (Horse).Kubera ko Uyobora afite imbunda,ntacyo Uyoborwa ashobora kuvuga.Fora ni bande bafite imbunda?? Buriya muli Tchad ntawakopfora.Kubera ko abafite imyanya ikomeye kandi bafite imbunda ari ubwoko bumwe. na Idriss Deby.Nyamara nabo bavuga ko bafite ubwiyunge!!! Ntabwo wakiyunga n’umuntu ugucura.Baza Mwarimu uhembwa 42 000 Frw ku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *