Bamwe mu bagize Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR bavuga ko bashima Imana n’igihugu cyatumye bongera kugira umunezerezo, kubera ibikorwa bakorewe n’iri torero byabahinduriye ubuzima.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari barahuye n’ibikomere ndetse bamwe bari barazinutswe n’ibijyanye n’imyemerere y’amadini.
Amadini n’amatorero, yagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’isanamitima no kongera kugarura abakirisitu mu bijyanye n’ukwemera kandi ribafasha mu bikorwa biganisha ku iterambere.
Ibi bishimangirwa na Karebe Immaculée, wafashijwe n’itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR, gutangira kubaka ubuzima, nyuma yo kuva mu buzima bw’ubuhunzi.
Uyu mukecuru w’imyaka 70, avuga ko yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari amaze imyaka myinshi mu buhunzi, afashwa n’iri torero gutangira ubuzima mu Rwanda harimo no kubona icumbi.
Ati “Navuye muri RDCongo, iri torero riranyakira, rimbere umubyeyi.Nari mfite umwana, avuye muri RDCongo baramwishyurira,arinda arangiza, aba n’umukozi w’Imana.”
Akomeza ati “Nari mfite abandi bana ndera , barabishyurira , barangiza amashuri. Nahoraga ngenda ncumbika, nkodesha. Nakodesheje imyaka myinshi ariko igihe kigeze, bangurira inzu.Ubu sinkikodesha, mfite iwange ndatuye.”
Ishimwe Eric, nawe ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25. Uyu avuga ko nawe kuri ubu afashwa n’iri torero kwishyura ishuri.
Ati “Ubu ngeze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye kandi mfite intumbero y’uko nange ibyo bamfashije, ninsoza nzagira ibyo mbafasha.”
Ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, ku cyicaro Gikuru cy’ Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR, mu Karere ka Kicukiro, habaga umuhango wo guhererekanya ubushaka kuri komite nshya n’icyuye igihe, Sekanabo Jean Paul watorewe kuba Umuvugizi Mukuru asimbuye Mupenda Aaron, yavuze ko iri torero rikomeje urugendo rufasha abakirisitu kugira ubuzima n’imibereho myiza.
Ati “Hanze y’ubutumwa, Itorero ry’Inshuti mu Rwanda, rikora ibikorwa bitandukanye harimo kubaka amahoro,gukemura amakimbirane, kubaka ibigo by’amashuri. Dufite ibikorwa by’umushinga wa ‘Compassion’ ,mu kurihirira abana amafaranga y’ishuri n’ibindi.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Monique Huss, yavuze ko amatorero ari abafatanyabikorwa beza ba leta .
Yasabye ubuyobozi bw’iri torero gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byimakaza ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati “Nk’Itorero turabasaba kubizabigiramo uruhare mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa kandi inyigisho z’isanamitima zikagira kuri benshi.”
Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, EEAR ryatangiye mu Rwanda mu 1986, ubu rikaba rifite abayoboke ibihumbi 10.
Ubu iri torero rikaba rifite ibikorwa bishya bitandukanye birimo urusengero, amashuri,inyubako zitandukanye zifite agaciro ka miliyari 4.950 Frw.








UMUSEKE.RW
