Ubuhamya bw’abigobotoye ibiyobyabwenge bakiriye Yesu mu buzima bwabo

Abiganjemo urubyiruko bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, nyuma y’igihe kirekire bamaze bari mu bubata bw’ibiyobyabwenge no mu buzererezi.

Inyigisho z’ijambo ry’Imana zitangwa n’umuryango “Teen Challenge” zikomeje kwera imbuto, aho abafatwaga nka ba ruharwa bahinduka, bagasezera ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’ibindi byangwa n’Imana ndetse na Leta.

Biragoye kumva ko uwari usanzwe avugirizwa induru kubera kwigira igihazi, yuburuka mu mazi akavuga ko atangiye ubuzima bushya, akemanga ko ibyo Imana ishaka ari byo azajya ashyira mu mwanya wa mbere.

Gusa, ku wa 24 Ukuboza 2025, urubyiruko n’abagabo bari imbata z’ingeso mbi babatijwe mu mazi menshi, bemerera mu ruhame ko babaye ibyaremwe bishya.

Ni urugendo rutoroshye rwabagejeje ku munsi w’amateka, nk’uko bivugwa na Rugango Aimable, wabaye cyane mu buzima bushaririye bw’ubuzererezi anivuruguta mu byaha bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Rugango, ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yageze i Kigali aje gushaka akazi, ariko ubuzima buramucanga; aba imbobo, agera ubwo anywa itabi ry’amoko yose ndetse yirundurira mu busambanyi adasize inyuma ubujura.

Ati: “Ariko noneho naje kugira amahirwe Imana yangiriye neza; mpura na Yesu amvana mu byo narindimo. Ubu ngubu rero, kuri uyu munsi nanabatijwe, nkiva muri Yorodani nishimye kuko nagize impinduka muri njye.”

Avuga ko umubatizo usobanura “gupfira muri Yesu ukanazukana nawe,” ari naho ahera avuga ko yafashe ingamba zo gucika ku bigare bibi no kubwira abo bose bakiri mu nzira mbi kujya ibuntu kuko Kristo abategeye amaboko.

Bagenzi be nabo babwiye UMUSEKE ko Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kubatizwa; bityo kugira ngo umuntu abe Umukristo, agomba kubatizwa, kandi Bibiliya ishimangira ko ari iby’ingenzi.

Umwe muri bo agira ati: “Kuba uyu muryango waradufashije kuva mu biyobyabwenge, ukatugaburira ijambo ry’Imana, ni ikimenyetso ko hari abadukunda bifuza ko twigirira akamaro ndetse tukakagirira n’igihugu cyacu.”

Banyuzwe n’inzira bahisemo yo kugororoka

Ijambo ry’Imana rikamura ibiyobyabwenge !

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye ibihugu byose by’Isi bihuriyeho, kigahangayikisha n’abayituye.

Ibikunze kugaragara ni urumogi, kanyanga, mayirungi, Mugo (Heroin), lisansi, kole, cocaine, muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge, nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

Gatoya Ismael, amaze umwaka mu kigo cy’umuryango Teen Challenge giherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ni umwe mu bakoresheje ibiyobyabwenge, ariko kwegerana n’Imana byabimukamuyemo.

Avuga ko yazanywe muri iyi ‘Rehabilitation Center’ kugira ngo afashwe kwigobotora imbaraga z’ibiyobyabwenge yari amazemo imyaka itatu, byaramwangirije ubuzima n’aho anyuze bamubonamo igisambo kubera guhindana.

Ati: “Nasaga nabi mfite isura mbi nyine; umuntu yambona akavuga ati ‘uyu ni umujura utanamwibye.’ Niko naje nsa, ariko nza kwigishwa amasomo atandukanye muri iki kigo, amfasha kuba icyaremwe gishya.”

Gatoya avuga ko mu mezi ya mbere rwari urugamba rutoroshye, kuko iyo yaburaga ibiyobyabwenge yishimaguraga umubiri wose; ariko uko yagendaga yegerana n’Imana asoma Bibiliya, byatumaga atihugiraho, inyota ikagenda ishira.

Ati: “Hano muri Teen Challenge, ijambo ry’Imana niryo riguhindura, si ku bw’inkoni, inshinge n’ibindi. Umuntu ufite umutima wabaswe n’ibiyobyabwenge namushishikariza kuza hano.”

Muziranenge Aisha, umubyeyi wa Gatoya, nawe yashimishijwe no kuba umwana we yararetse ibiyobyabwenge, ubu akaba yiteguye gusubira ku ishuri, dore ko yari yarasoje Tronc Commun.

Ati: “Imana inkomereze umwana, ameze neza, si nka mbere akiri mu rugo. Ndasabira umugisha uyu muryango wamuhinduye, kandi nasaba ababyeyi bagenzi banjye kujya baganira n’abana.”

Gatoya Ismael ni umusore ukiri muto, asoje umwaka muri Teen Challenge Rwanda

Hari abakize bavamo abakomeye

Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, yabwiye UMUSEKE ko mu 2012 aribwo batangiye gufasha abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge kubireka burundu.

Avuga ko abo bakira baba baturutse hirya no hino, aho bagenda bakorera ivugabutumwa, abameye bakamarana nabo umwaka babitaho kandi ku buntu.

Aha ni ho ashingira avuga ko “twabonye benshi bakira kubera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza,” bakabatizwa, bagahindura imyitwarire, tukabafasha gukura kugeza ubwo batangiye gufasha abandi guhinduka.

Ati: “Hano hamaze guca abantu barenga 100; twabonye bamwe bashinze ingo, abandi bagiye mu ngabo, abandi barangije za kaminuza, abandi ni abacuruzi, kandi dufite n’uwabaye Pasiteri.”

Past Rumenera avuga ko nubwo hari imbaraga nyinshi zifasha abantu kureka ibiyobyabwenge, zirimo iz’ubwenge n’iz’umubiri, bo bahisemo gushyira umusanzu mu gukoresha ijambo ry’Imana mu kunganira ibigo nka Iwawa.

Avuga ko bakora ubukangurambaga hirya no hino mu bigo by’amashuri, aho abakize ibiyobyabwenge batanga ubuhamya kugira ngo barinde abakiri bato kugwa muri urwo rwobo.

Ati: “Dukeneye abantu benshi bahaguruka bagafasha urubyiruko rwacu kuko nirwo Rwanda rw’ejo.”

Ku birebana no kubasubiza mu buzima busanzwe, Pasiteri Rumenera avuga ko Teen Challenge ifasha abigobotoye ibiyobyabwenge gukora imishinga y’iterambere, abandi bagafashwa kwiga imyuga n’andi masomo yo kubabeshaho neza.

Past Rumenera abatiza umwe mu bahoze mu ngeso mbi

Byari ibyishimo nyuma yo kuvuka bwa kabiri
Akanyamuneza kari kose ku baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge
Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba
Habayeho gukata umutsima no gusangira ibyishimo
Hafashwe ifoto y’urwibutso

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *