Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Yoweri Museveni watsinze amatora, amwifuriza ibyiza no gukomeza guteza imbere Uganda.
Mu butumwa yamugeneye bwanyuze kuri X yahoze ari Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimiye Perezida Kaguta Museveni kuba yongeye gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Uganda.
Yavuze ko amwifuriza ibyiza n’abaturage ba Uganda mu gihe akomeje gukorera icyo gihugu ngo gitere imbere n’abaturage bacyo.
Ati “Ntegereje ko dukomeza ubufatanye bugatanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Ku wa Gatandatu, tariki 17 Mutarama, 2026 Komisiyo y’Amatora muri Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni ari we watsinze amatora ya Perezida kandi ishyaka rye NRM ritsinda amatora y’Abadepite, ndetse nibwo Internet yongeye kugaruka nyuma yo gukurwaho mbere gato y’amatora.
Uruhande rwa Bobi Wine rutavuga rumwe na Leta ya Uganda, ruvuga ko amajwi yibwe, ndetse hagaragaye bamwe mu bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bashyira akamenyetso ko gutora kuri Museveni.
UMUSEKE.RW