U Rwanda rwakiriye Abapolisi barwo bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kirenga umwaka, ubu bakaba basimbuwe n’abagenzi babo.
Aba Bapolisi bakubutse muri Centrafrique bakiriwe ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakirwa na Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Hitayezu, biteganyijwe ko nabo bazahamara igihe kingana n’umwaka.
Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wsbakiriye yabahaye ikaze nyuma y’igihe bamaze batanga umusanzu wo Kubungabunga amahoro muri Centrafrique, abashimira imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bamaze bari muri ubwo butumwa.
Yagize ati “Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze kinyamwuga ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira.”
Yakomeje ati ” Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe, nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Umuyobozi w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, Superintendent of Police (SP) Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe bamazeyo cy’umwaka urenga bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati ” Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya na bo.
Bimwe mu bikorwa twakoze twabahaye amazi meza, twakoranaga umuganda buri kwezi na bo ndetse n’izindi nzego z’umutekano zaho, twabahaye ubuvuzi, twashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rwa ho yitwa Amahoro FC kugira ngo ijye idufasha gusabana na bo mu buryo bw’imikoranire myiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage twari dushinzwe kurinda.”
SP Gatete yavuze ko bagiye muri iki gihugu bageze mu gihe cy’amatora kandi babafashije kugeza no gukurayo ibikoresho by’amatora bacunga umutekano bityo arushaho kugenda neza.
Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.


Ivomo: RNP website
