U Rwanda rwahamije ko ruzagumishaho ingamba z’ubwirizi FDLR nidasenywa

U Rwanda rwashimangiye ko mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo butarasenya burundu Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Ni ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, tariki ya 22 Mutarama 2026, mu kiganiro n’abagize Akanama ka Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga gashinzwe Afurika, ubwo baganiraga ku iyubahirizwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amb. Mukantabana yavuze ko FDLR igizwe n’abajenosideri yahawe intebe, ikomeza gukongeza ingengabitekerezo ya jenoside mu Karere, itiza umurindi iyicwa ry’Abatutsi b’Abanye-Congo kandi byose bibangamiye iyubahirizwa ry’amasezerano ya Washington.

Ati “Uyu munsi, FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, yinjijwe mu bikorwa by’ingabo za RDC kandi impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kugaragaza ibikorwa byayo.”

Akomeza agira ati “Uyu mutwe w’abajenosideri wabayeho kuva mu 1994 ntiwatsinzwe, warasigasiwe, urarindwa kandi ushyigikirwa na Leta za RDC uko zasimburanye. Iki kibi n’ingaruka zacyo ku mutekano w’u Rwanda ntibyakwirengangizwa.”

Yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda bigamije kurinda abaturage barwo ikibi cyabatera kivuye hakurya y’imipaka bizagumo.

Ati ” Ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zizavugururwa mu gihe urwego rw’ibi byago bizaba bigabanyuka, nk’uko biteganyijwe mu mushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.”

Sarah Troutman usanzwe ari Umujyanama  wungirije mu Bubanyi n’Amahanga bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ko bityo idakwiye gukomeza gukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Ati “FDLR ni ikibazo cyemejwe. Ntitubihakana rwose. Ntikwiye kwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu twibutsa Leta ya RDC ko gusenya FDLR nk’uko yabyemeye muri aya masezerano ari ingenzi cyane kandi dushaka kubona intambwe nyinshi zifatika ziterwa.”

Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko leta ya Congo yinjije ndetse ikorana n’abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Amasezerano y’amahoro ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo gufatanya mu guhashya no gusenya uyu mutwe, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Congo ishinjwa kugenda biguru ntege no kwigira nyoni nyinshi mu kubahiriza ibyemeranyijwe byo gusenya uwo mutwe.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho muri Congo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma aherutse kumvikana avuga ko “FDLR cyo kimwe na M23 biriho kubera ubushake bw’u Rwanda.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *