U Rwanda rurakomanga mu bihugu by’inshuti rushaka amajwi

U Rwanda rwiyambaje Djibouti na Mauritania ngo bizashyigikire Louise mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe n’uwa Siporo, Nelly Mukazayire, bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame muri Djibouti na Mauritania, mu rwego rwo gusaba ko byazahyigikira kandidatire y’umunyarwandakazi, Mushikiwabo Louise, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) .

Louise Mushikiwabo aritegura kwiyamamaza mu bashaka kuyobora umuryango wa OIF, kuri we arashaka manda ya gatatu.

Aganira na Televiziyo y’Igihugu ya Djibouti, Minisitiri Olivire Nduhungirehe, yavuze ko yazanye ubutumwa bwa Perezida Kagame, busaba ko Mushikiwabo yashyigikirwa mu kuyobora OIF.

Ati “Naje nk’intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, kugira ngo nshyikirize Perezida Ismaïl Omar Guelleh, ubutumwa bwo kugira ngo tumusabe gushyigikira kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo, kugira ngo yongere atorerwe kuba umunyamabanga Mukuru wa OIF. Twaganiriye kuri iyo kandidatire no kumavugurura Louise Mushikiwabo yatangiye muri uyu muryango kugira ngo awuhindure uhamye, ukora cyane ,wizewe kandi wubashywe mu Isi.”

Nduhungirehe yavuze ko yaboneyeho n’umwanya wo kuganira na mugenzi we, Abdoulkader Houssein Omar ku bibazo by’umutekano no kugarura ituze mu karere, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Nelly Mukazayire na we yari muri Mauritania, yagize ati “Ni umunezero kuba ndi hano uyu munsi mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame, wanyohereje kuri Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani kugira ngo mugezeho ubutumwa nk’igihugu cy’inshuti. Maze gutanga ubutumwa bwari bwohererejwe Perezida w’igihugu abuhawe na mugenzi we. Ndashimira umwanya twahawe wo kuganira na Perezid awa Repubulika.”

Mu 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ni bwo bwa mbere yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, nyuma yaho abakuru b’ibihugu byitabiriye iyi nama bamwemeje mu bwiganze busesuye.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

Ni nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Manda ya kabiri yayitorewe mu Ugushyingo 2022, mu nama ya 18 yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie:OIF), yateraniye i Djerba muri Tunisia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier ashyikiriza Perezida Ismaïl Omar Guelleh ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame
Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani arasoma ibaruwa ya Perezida Paul Kagame
Nelly Mukazayire ni we wajyanye ubutumwa muri Mauritania

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *