U Rwanda n’u Burusiya byaganiriye ku kwagura umubano 

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ko kwagura ubutwererane.

Ni ibiganiro byabereye i Cairo mu Misiri ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Burusiya.

Minisitiri Nduhungirehe yanditse kuri X, ashimira Sergey Lavrov avuga ko baganiriye ku kwagura umubano usangiwe.

Ati ” Twaganiriye ku mwuka uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyampaye umwanya wo gushimira mugenzi wanjye ku bw’umusanzu w’u Burusiya mu biganiro by’amahoro.”

U Rwanda n’u Burusiya biherutse gusinya amasezerano akuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya umaze imyaka ireng 60, dore ko watangiye mu Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete.

Ambasade y’u Rwanda i Moscow, yandika ko uyu mubano watangiye nyuma y’aho tariki ya 30 Kamena 1962 Ubumwe bw’Abasoviyete bwoherereje u Rwanda ubutumwa bushyigikira ubwigenge n’ubusugire byarwo.

Uyu mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.

U Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse za kaminuza mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.

Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi, politiki n’umutekano.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • UBURUSIYA BWARI BUKWIYE GUSHYIRA IHEREZO KU NTAMBARA YA UKRAINE KUKO BARI GUHOMBA BYINSHI BITEZA ABANYABURAYI NGO BAKOMEZE KURUNGURUKA IMBARAGA ZABO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *