Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byatangije umushinga wa ‘EU–Rwanda Twinning Project’ w’imyaka ibiri ugamije guteza imbere uburezi bw’abana bato no guteza imbere uruhare rw’imiryango mu myigire yabo.
Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, utangirizwa i Kigali mu Rwanda.
Mu gutangiza uyu mushinga wiswe ‘EU–Rwanda Twinning Project’, hasobanuwe ko uzashyigikira gahunda z’ingenzi z’igihugu ziteganywa muri gahunda y’uburezi, hibandwa ku kunoza integanyanyigisho n’amahugurwa y’abarimu, hanozwa ibipimo by’ireme ry’uburezi, no kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe uburezi bw’abana bato biga mu mashuri y’inshuke.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yagaragaje ko uyu mushinga wuzuzanya n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 ndetse n’intego yo kubaka ubushobozi bw’abaturage b’u Rwanda haherewe ku bakiri bato.
Ati “Twishimiye ubu bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Lithuania na Finland kuko ari intambwe ifatika igamije kunoza ireme ry’uburezi, imikorere y’inzego n’umusaruro uva mu myigire y’abana bato.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yasobanuye abayobozi n’impuguke zo mu nzego za Leta zo mu Rwanda, Lithuania na Finland bazakorana bya hafi, haba mu Rwanda no mu Burayi, bagamije gushimangira inzego z’imiyoborere, kunoza ireme n’imikorere ya serivisi za Leta, no guteza imbere uburezi bw’abana bato hagendewe kuri gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2 mu Rwanda.
Ati “Nubwo ubufatanye mpuzamahanga n’amategeko rusange bitanga umurongo ngenderwaho, uruhare rw’abaturage, ababyeyi, abarezi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ni rwo rutuma izi gahunda zigerwaho, rukanafasha abana b’u Rwanda kubona intangiriro nziza mu buzima.”
Binyuze muri uyu mushinga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzatanga inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero, azatuma, inzego za Leta zo mu Rwanda, Lithuania na Finland zizakorana bya hafi mu gusangira ubumenyi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bato mu buryo burambye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
