U Rwanda na Maroc byahuriye mu nama yo kwagura ubufatanye mu gisirikare

Ibihugu by’u Rwanda na Maroc byahuriye mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ni inama iri kubera i Rabat mu Bwami bwa Maroc kuva tariki ya 18 kuzageza ku ya 22 Mutarama 2026.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko intumwa zayo na RDF ziyobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Inama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Maroc igamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc mu nzego zifitiye impande zombi inyungu zihuriweho, hashingiwe ku Masezerano y’Ubufatanye mu bya Gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri Kamena 2025.

Aya yasinywe tariki ya 18 Kamena 2025. ubwo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yari mu ruzinduko rw’akazi muri iki Gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Aya masezerano yasobanuwe nka atazakomeza umubano mu bya gisirikare gusa, ko ahubwo anafungura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Maroc bamaze imyaka myinshi bafitanye umubano ukomeye mu bya Dipolomasi.

Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano arenga 35 arimo ayerekeye ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutabera, imikoranire mu by’amategeko ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage.

Intumwa z’ibihugu byombi mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *