Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyijwe kwihutisha amasezerano ya Washington D.C harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu, ndetse n’uruhare rwa DRC mu kurandura FDLR no kurinda abasivili.
Ni nyuma y’ibiganiro byabereye i Washington D.C hagati ya tariki 17 na 18 Werurwe 2026.
Ibi bikaba byarahurije hamwe intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi Congo hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington agamije amahoro n’uburumbuke mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rivuga ko DRC n’u Rwanda bemeye gutera intambwe ihuriweho mu kugabanya ubushyamirane, hagashyigikirwa ibimaze kugerwaho.
Impande zombi zemeranyije ibikorwa byo kwihutisha ingamba zigamije kubaha ubusugire bwa buri gihugu, Leta ya Congo igashyira imbaraga mu gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi mu bice bimwe bya Congo.
Itangazo riti “DRC n’u Rwanda bahamije kubahiriza ibiri mu masezerano ya Washington mu kugera ku mahoro n’ubukire mu Karere.”
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC binyuze muri ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, byasinye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika ayo akaba yarimo ingingo zo gusenya no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, aya masezerano yashimangiwe ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bayasinyaga imbere ya Perezida Donald Trump ndetse hazamo n’ingingo z’ubukungu hagati y’ibihugu.
Aya masezerano iyubahirizwa ryayo ntabwo ryashimwe n’abahuza, aho Leta ya RDC ishinjwa kwanga gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
U Rwanda rwo rugasubiramo ko rurajwe inshinga no kubahiriza ibyo rwiyemeje ariko ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho ari uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubanje gusenywa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Ariko ngewe hari ikintu ntumva neza ngewe nigute igihugu gisabwa gukuraho ingamba zúbwirinzi?
Leta ibibintu byogukuraho ubwirinzi ntikabyemere abazungu si beza pe