U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byemeranyije ku ngingo zose zigize amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu (Regional Economic Integration Framework (REIF).
Aya masezerano yasinywe ku wa 7 Ugushyingo 2025, i Washington D.C mu nama ya kane ihuriweho yo kureba iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 27 Kamena, 2025.
Itangazo rihuriweho ryasohowe n’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, rivuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Amerika yasobanuye ko muri iyo nama, intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, kandi yasinywe imbere y’Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa bya politiki, Alison Hooker, n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.
Itangazo rigira riti “Aya masezerano avuga ingingo z’ingenzi zigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’iterambere hagati y’ibihugu byombi, kugaragaza inyungu zifatika z’amahoro, no kureba amahirwe y’ishoramari azagirira akamaro abaturage mu Karere.”
Aya masezerano yari gusinywa tariki ya 3 Ukwakira 2025, ariko ntiyasinywa ‘byavuzwe ko Perezida Félix Tshisekedi yategetse intumwa za Congo kutayasinya.’
Muri iryo tangazo rihuriweho rivuga ko umusaruro w’aya masezerano uzashingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’indi mitwe iwushamikiyeho ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Impande zombi zemeranyije nanone guhagarika ibikorwa, cyangwa amagambo y’ubushotoranyi n’amagambo ashobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro.
Mu nama ya Kane ihuriweho, Leta ya Qatar iri guhuza umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje abari bayitabiriye ko i Doha haherutse kubera inama ya mbere y’uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge yabaye ku ya 5 Ugushyingo, 2025.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW