U Bufaransa, u Bubiligi n’u Burayi byavuze ku gitero cyishe abantu i Goma

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, U Bubiligi, na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Hadja Lahbib, bamaganye igitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma, kigahitana abantu batatu barimo n’umukozi wa UNICEF.

Ni mu butumwa banyujije kuri X kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, nyuma y’amasaha make igitero cya drones cyagabwe n’ingabo za Congo (FARDC) mu Mujyi wa Goma kibaye.

Iki gitero cyahitanye abantu batatu nk’uko byatangajwe na AFC/M23, barimo n’Umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

AFC/M23 igenzura Goma yatangaje ko icyo gitero ari icy’ubugizi bwa nabi no gushotorana kutakwihanganirwa, kandi bishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane.

Amakuru avuga ko ibyo bitero by’indege zitagira abapilote byari bigambiriye abayobozi bakuru ba AFC/M23.

Perezida Emmanuel Macron yanditse ko yihanganisha umuryango w’Umufaransakazi Carine Buisset, wakoreraga UNICEF, abamukundaga n’abo bakoranaga.

Yagize ati: “Ndasaba ko hubahirizwa amategeko arengera ikiremwamuntu n’abantu bari gufasha, bagambiriye gutabara ubuzima bw’abandi.”

Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe uburinganire, kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib, nawe yanditse ko abakora ibikorwa by’ubutabazi badakwiriye kuba igipimo.

Uyu uherutse gusura Umujyi wa Goma yasabye impande, atavuze mu izina, kubahiriza ibyo ziyemeje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Maxime Prevot, yavuze ko bakomeje kubona ibitero byisubiramo bigamije kwangiza agahenge, bikorwa n’impande zombi.

Ati: “Ndamagana ibi bikorwa by’urugomo, nta rwitwazo; ndasaba ko intwaro ziceceka zigaha umwanya ibiganiro.”

USA, EU, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède, byari biherutse gusohora itangazo bisaba ihagarikwa rya drones mu ntambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo, kuko ziteje akaga ku basivili.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *