U Bufaransa bwatumije inama yo kuganira ku kibazo cya Congo

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko yateguye inama yo kuganira ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibibazo bihari no kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yavuze ko iyo nama iteganyijwe i Paris tariki 30 Ukwakira 2025, ariko ntiryasobanura abazayitabira urwego bazaba bariho niba ari ku rwego rw’Abaministiri cyangwa abandi.

Riti “Iyi nama yateguwe mu bufatanye bwa hafi na Togo, umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo byo mu Karere k’ibiyaga bigari.”

U Bufaransa bwasobanuye ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ugukangurira umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku kibazo cy’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo no mu karere muri rusange.

Buti “Izaba kandi uburyo bwo gushyigikira ibikorwa biri gukorwa byo kuganira no guhuza impande zitandukanye biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.”

Muri iyi nama hazaganirwa ku bufatanye mu bukungu hagati y’ibuhugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari nka kimwe mu byazana amahoro.

Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe mu ntambara, ubu hari ihanganishije abarwanyi ba M23 n’igisirikare cya Congo.

Leta ya Congo na AFC/M23 bagiye basinya amasezerano atandukanye yo guhagarika ubushyamirane n’imirwano harimo aherutse gusinywa tariki ya 14 Ukwakira 2025 i Doha , agamije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzagenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Aya masezerano yagizwemo uruhare na Qatar nk’umaze igihe ari umuhuza hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo ikaba imaze kwakira ibiganiro byinshi bihuza izi mpande.

U Rwanda kandi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nyakanga 2025 i Washington ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika byasinye amasezerano agamije kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse no guhosha umwuka mubi wa Politiki n’uw’intambara hagati y’ibihugu byombi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *