U Bubiligi bwijunditse Congo

U Bubiligi bwagaragaje ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bwafungaga Emmanuel Ramazani Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, ko ibyo bitazana amahoro muri icyo Gihugu.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025.

Uyu Mudipolomate w’u Bubiligi yavuze ko kuba Emmanuel Ramazani Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila yaratawe muri yombi atari politiki igezweho kandi ko bitazana amahoro yabuze.

Ati ” Guha urubuga abantu benshi bashoboka nibyo byazana amahoro no guhosha umwuka mubi wa politiki muri Congo. Ifungwa ry’Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD, Emmanuel Shadary, rizana umwuka mubi.”

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, nibwo Umunyapolitike Emmanuel Shadary yaburiwe irengero nyuma yo kuvanwa mu rugo iwe i Kinshasa n’abagabo bikwije intwaro.

Wivine Paipo Ngweli usanzwe ari umugore wa Ramazani, yavuze ko batewe n’abagabo bageze kuri 40 bitwaje intwaro mu gicuku, bakajyana umugabo we nyuma yo gutunga imbunda umuhungu wabo bamubaza aho se ari.

Yavuze ko bahise bafunga umugabo we, umukozi ubakorera, abarinzi batatu ndetse n’umushoferi.

Nyuma n’umuhungu we yarafunzwe ariko we aza gufungurwa nyuma yo guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe umutekano.

Emmanuel Ramazani Shadary ni Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, ishyaka rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Uyu Ramazani yari aherutse kumvikana anenga bikomeye Perezida Félix Tshisekedi avuga ko iby’amasezerano aherutse gusinya ari ukurangaza abantu.

Yigeze no guhamagazwa n’urukiko rwa Gisirikar aregwa ubugambanyi cyo kimwe na Joseph Kabila, bishingiye ku mutwe wa AFC/ M23 bashinjwa gufasha no kubamo, ndetse ategekwa kudasohoka igihugu.

Umugore we ubu avuga ko atazi aho umugabo we aherereye.

Emmanuel Ramazani Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • ABABILIGI NABAFARANSA NI ABANTU BUNGUKIRA MU KAVUYO KABERA MU BIYAGA BIGALI NIYO MPAMVU MUZUMVA BASHUKA THCISEKEDI KUTUMVIKANA NA KAGAME UBUNDI BAGAFASHA RWIHISHWA NINDI MITWE IRWANYA CONGO. UMUNYAFRICA UTA IGIHE YIZERA ABAZUNGU ARAMBABAZA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *