Tuza na Rosette bibukije abantu gutumbirira Yesu mu ndirimbo ‘Sinicuza’- Video

Itsinda ry’abaramyi rigizwe na Tuza na Rosette basanzwe babana nk’umugore n’umugabo bashyize hanze indirimbo ‘Sinicuza’, bavuga ko igamije kwibutsa abantu gukorera Yesu Kiristu kandi bakibuka ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi.

Ni indirimbo yagiye hanze mu majwi n’amashusho mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba iri kuri ‘YouTube channel’ yitwa Tuza&Rosette.

Tuza na Rosette bavuga ko ubutumwa nyamukuru bukubiye muri iyi ndirimbo buri muri Bibiliya muri Zaburi 61:5, ahanditse ngo “Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.”

Bavuga ko indirimbo Sinicuza bakundaga kuyiririmba bari mu rugo mbere yo gusenga cyangwa bakayiririmbira abashyitsi babasuye nyuma bagenda bunguka n’ibindi bitero biyigize kugeza biyemeje kuyishyira hanze.

Ati “Ni indirimbo twakundaga kuririmbira abashyitsi badusuye mu rugo bisobanuye ko hari abayizi tutaranayikora muri studio.”

Bakomeza bagira bati “Ubutumwa dutanga ni uko nyuma y’ubu buzima tubayemo hari ubundi buzima bityo rero buri wese atumbire Yesu kuko ariwe nzira y’ukuri. Ikindi abantu bakundane urukundo rw’ukuri ari narwo Kristo yakunze abantu.”

Tuza na Rosette ni abaramyi bamaze umwaka urenga n’amezi babanye nk’umugore n’umugabo.

Bavuga ko batahise batangira kuririmba bakibana ko ari ko buri umwe yari yarigeze aririmba mu ma korali atandukanye yo mu rusegero.

Tuza avuga ko akiri muto yahuye n’uburwayi bukomeye cyane umunsi umwe ububabare bumubanye bwinshi asaba umubyeyi we (Papa) ko yamujyana mu rusengero rwari aho hafi nka saa munani z’ijoro.

Ati “ Ngezeyo navuze ijambo rivuga ngo Mana nunkiza nzakuririmbira, Imana irankiza ibyo byose rero nibyo byatumye dusanga dufite impamvu zituma tutagomba kwihererana ibyo Imana yadushyize ku mutima dufata umwanzuro wo gutangira kubisangiza abandi.”

Kugeza ubu Tuza na Rosette bafite indirimbo zirimo Shimwa Yesu na Sinicuza zombi zigamije kubwira abantu ko Yesu kristo ari umukiza w’abatuye Isi, ukizwa nawe akaba ari uwamwizeye.

Reba indirimbo ‘Sinicuza’ ya Tuza na Rosette

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Slot tại 188V có chế độ “pause” – tạm dừng ván chơi nếu có việc đột xuất, quay lại sau vẫn giữ nguyên trạng thái. TONY01-16

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *