Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yangiwe kuvuga ubwo Abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) bari bateraniye mu nama idasanzwe.
Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, yifashishije ikoranabuhanga.
Urubuga Actualite cd rwatangaje ko amasoko yarwo yaruhaye amakuru ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yimwe ijambo muri iyo nama, kubera amadeni igihugu cye kibereyemo Umuryango wa SADC.
Aya madeni ashingiye ku misanzu y’amafaranga DRC itigeze itanga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC).
Ibihugu birimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo byari byohereje ingabo muri ubwo butumwa ngo zihangana n’umutwe wa AFC/M23, mu gihe ibindi bihugu byasabwaga umusanzu w’amafaranga mu gusyigikira izo ngabo zageze mu Burasirazuba bwa Congo mu Kuboza 2023, zikaza gutsindwa uruhenu mu ntangiriro za 2025.
Amakuru avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze itanga imisanzu ko ndetse yari yarahawe integuza ko nitishyura akabakaba miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, izafatirwa imyanzuro irimo gukumirwa muri bimwe mu bikorwa by’umuryango no kwimwa ijambo.
Ibihugu bya Seychelles na Comoros nabyo biri mu byabujijwe kugira icyo bivuga muri iyo nama yayobowe na Afurika Y’Epfo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW